UPDATE: Impanuka y’indege yahitanye abantu 19 muri Tanzania

UPDATE: Impanuka y’indege itwara abagenzi yabaye ku Cyumweru mu gitondo, yahitanye abantu 19 mu bari bayirimo.

Indege ya Sosiyete Precision Air yaguye muri Victoria ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yemeje ko abantu 19 baguye muri iriya mpanuka.

Yagize ati “Abatanzania bose bari kumwe namwe mu kunamira abantu 19 baburiye ubuzima muri iriya mpanuka.”

Ayo magambo Majaliwa yayabwiye abantu benshi bari ku kibuga cy’indege cya Bukoba, aho iriya ndege yagombaga kugwa.

 

INKURU YABANJE: Indege ya sosiyete yitwa Precision Air, yakoze impanuka yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba, igwa mu kiyaga cya Victoria.

Iyi ndege yaguye muri Victoria ubwo yarimo yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba

Impanuka yabaye ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo (8:35 a.m). Amakuru dukesha igitangazkuru The Citizen avuga ko Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace, Regional Commissioner, Albert Chalamila, yatangaje ko abantu 26 batabawe bajyanwa ku Bitaro bya Kagera.

Indege ifite ibirango PW 494 -5H-PWF, ikora ingendo Dar es Salaam -Bukoba – Mwanza, abari mu ndege bose hamwe bari 43.

- Advertisement -

Abagenzi bari 39, babiri ni abakobwa bafasha abantu mu ndege, n’abapilote babiri nk’uko Albert Chalamila yabyemeje.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yavuze ko yababajwe n’impanuka iyi ndege yakoreye mu kiyaga cya Victoria, kiri mu Ntara ya Kagera.

Ati “Ndihanganisha abantu bose iyi mpanuka yagizeho ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Dukomeze gutuza, mu gihe hari gukorwa ubutabazi, dusenge Imana idufashe.”

UMUSEKE.RW