U Budage, u Bubiligi n’u Bwongereza bahamagaye abazabafasha muri Qatar

Abatoza b’amakipe y’Ibihugu atandukanye ku mugabane w’i Burayi, bakomeje gutangaza abakinnyi bazifashisha mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar guhera tariki 20 Ugushyingo 2022.

u Budage bwahamagaye abakizinnyi buzajyana muri Qatar

Amakipe y’ibihugu atandukanye akomeje guhamagara abakinnyi bazifashisha mu mikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar. Uyu munsi ibihugu birimo u Budage, u Bubiligi n’u Bwongereza nabyo byashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazajyana.

Ikipe y’igihugu y’u Budage itozwa n’Umudage, Hansi Flicik yahamagaye abakinnyi 26 azifashisha mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Muri abo bakinnyi bahamagawe, ntiharimo Timo Werner kubera imvune aherutse kugira. Youssoufa Moukoko asanzwe akinira Borussia Dortmund, ni we mwana muto wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’Abadage kuko afite imyaka 17 y’amavuko.

Abanyezamu: Manuel Neuer, Marc-Andre ter Stegen, Kevin Trapp.

Ba myugariro: Armel Bella-Kotchap, Matthias Ginter, Christian Günter, Thilo Kehrer, Lukas Klostermann, David Raum, Antonio Rudiger, Nico Schlotterbeck, Niklas Süle

Abakina hagati: Julian Brandt, Niklas Füllkrug, Leon Goretzka, Mario Götze, Ilkay Gundogan, Jonas Hofmann, Joshua Kimmich, Jamal Musiala.

Abasatira izamu: Karim Adeyemi, Serge Gnabry, Kai Havertz, Youssoufa Moukoko, Thomas Müller, Leroy Sané.

U Budage buri mu itsinda rya Gatanu(E)hamwe na Éspagne, Japan na Costa Rica.

- Advertisement -

Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi itozwa na Roberto Martinez w’umunya Éspagne yahamagaye nawe abakinnyi bagera kuri 26.

Abanyezamu:  Thibaut Courtois, Simon Mignolet, Koen Casteels.

Ba myugariro: Jan Vertonghen, Toby Alderweireld, Leander Dendoncker, Wout Faes, Arthur Theate, Zeno Debast, Yannick Carrasco, Thomas Meunier, Timothy Castagne, Thorgan Hazard.

Abakina hagati:  Kevin de Bruyne, Youri Tielemans, Andre Onana, Axel Witsel, Hans Vanaken.

Abasatira izamu: Éden Hazard, Charles De Ketelaere, Leandro Trossard, Dries Mertens, Jeremy Doku, Romelu Lukaku, Michy Batshuayi, Lois Openda.

Romelu Lukaku nawe ari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, n’ubwo amaze iminsi afite imvune mu itako ry’ukuguru kw’ibumoso. Amaze gukina imikino itanu yonyine kuva uyu mwaka w’imikino watangira, ni mu gihe mugenzi we Adnan Januzaj ukinira ikipe ya Sevilla atahamagawe.

U Bubiligi bwo buri mu itsinda rya Gatandatu (F) buri kumwe na Canada, Croatia na Maroc.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Gareth Southgate, na we yahamagaye abakinnyi 26 azajyana muri Qatar.

Abanyezamu: Jordan Pickford, Nick Pope na Aaron Ramsdale.

Ba myugariro: Trent Alexander-Arnold, Conor Coady, Eric Dier, Harry Maguire, Luke Shaw, John Stones, Kieran Trippier, Kyle Walker na Ben White.

Abakina hagati: Jude Bellingham, Conor Gallagher, Jordan Henderson, Mason Mount, Kalvin Phillips na Declan Rice.

Abasatira izamu: Phil Foden, Jack Grealish, Harry Kane, James Maddison, Marcus Rashford, Bukayo Saka, Raheem Sterling na Callum Wilson.

Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza iri mu itsinda rya Kabiri (B) hamwe na Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pays de Galles.

Uretse izi zamaze guhamagara abakinnyi bazakina igikombe cy’Isi, hari Cameroun, Maroc, Portugal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pologne, u Buyapani, zose zamaze gutangaza abo zizakoresha muri Qatar.

u Bubiligi bwatangaje abo buzajya muri Qatar
Gareth Southgate yatangaje abo azajyana muri Qatar
CR7 agiye gukina igikombe cye cy’Isi cya Gatanu
Portugal yatangaje abo izajyana bazaba bayobowe na CR7
Ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatangaje abo izajyana muri Qatar
Cameroun yamagaye abakinnyi 26

Rukimirana Trésor/UMUSEKE.RW