U Burundi bwihakanye umukobwa waserukanye ikariso mu irushanwa ry’ubwiza

U Burundi bwihakanye umukobwa wambaye ikariso mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2022 riri kubera muri Philippinnes, buvuga ko agomba gukosorwa kubera kwica umuco w’igihugu.

 

U Burundi bwavuze ko butohereje Miss Lauria Claudine Nzirumbanje muri Philippines

Abakobwa 88 baturutse hirya no hino ku Isi nibo bahataniye ikamba rya Miss Earth rigiye gutangwa ku nshuro ya 22.

Umurundikazi Miss Laurie Nishimwe w’imyaka 21 ni umwe mu bakobwa benshi bavuye hirya no hino kw’isi biyerekeranye mu cyiciro cyo kwerekana ubwiza n’imiterere y’umubiri bambaye bikini.

Ku wa 15 Ugushyingo 2022, ifoto ya Miss Lauria Claudine Nzirumbanje yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yambaye bikini mu irushanwa rya Miss Earth 2022, ibintu byatumye u Burundi bumwihakana izuba riva.

Ifoto ya Miss Lauria yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ashinjwa kwica nkana umuco w’u Burundi ku ruhando mpuzamahanga.

Ku wa 16 Ugushyingo 2022 Minisiteri ifite umuco na siporo mu nshingano mu Burundi, yababajwe n’imyitwarire ya Miss Lauria Claudine Nzirumbanje ivuga ko yatewe agahinda n’ifoto y’uyu mukobwa ngo werekanye ubwambure bwe ku karubanda.

Itangazo rya Minisiteri rigira riti “Minisiteri ifite umuco w’u Burundi mu nshingano yababajwe n’ imyitwarire y’uwitwa Lauria Claudine Nzirumbanje werekanye ubwambure bwe muri Miss Earth muri Philippines mu ifoto iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.”

Iyi Minisiteri yavuze ko itazi namba uyu mukobwa ukiri muto ndetse ko n’imyambarire ye itesheje agaciro umuco w’u Burundi.

- Advertisement -

Iti “Ntabwo ahagarariye u Burundi kandi ibyo yakoze byose ni ku giti cye, bikwiye gukosorwa.”

Minisiteri ifite umuco na siporo mu nshingano mu Burundi ntiyeruye isomo rizahabwa uyu mukobwa uri mu irushanwa ry’ubwiza rizasozwa tariki ya 29 Ugushyingo 2022.

Miss Lauria Claudine mu mwambaro warikoroje mu Burundi
Bagenzi be bo mu bindi bihugu bitabiriye iri rushanwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW