U Rwanda mu nzira zo kugurisha impapuro mvunjwafaranga mu Buyapani

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Umubano w'u Rwanda n'u Buyapani umaze imyaka 60

U Rwanda n’u Buyapani biyemeje gukomereza umubano umaze imyaka 60 no mu rwego rw’isoko ry’imari n’imigane, aho bageze kure ibiganiro bigamije kugurisha impapuro mvunjwafaranga ku isoko ry’u Buyapani.

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka 60

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ugushyingo 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiraga Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ucyuye igihe, Masahiro Imai, aho bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko mu biganiro bagiranye harimo no kwagurira umubano mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane u Rwanda rugurisha impapuro z’agaciro mu Buyapani.

Ati “Dufite umubano mwiza nabo, badufasha byinshi mu iterambere ryacu mu bikorwaremezo, uburezi nko guhererekanya abanyeshuri n’abakorerabushake. Ubwo tuvugira aha, turashaka kugurisha impapuro z’agaciro (Bond) ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Buyapani tuvanayo amafaranga yadufasha mu iterambere ryacu, nibyo twaganiraga kandi yatwijeje ko azakomeza kudufasha kugirango tubigereho.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ucyuye igihe, Masahiro Imai  yavuze ko mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 60 ndetse bagakomeza gufatanya mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Yagize ati “Hashize imyaka 60 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani, binyuze muri JICA dukorana ibijyanye n’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga. Twaganiriye kandi no ku yindi mishinga twashyiramo ingufu mu byijyanye n’iterambere ry’ubukungu, ubuzima n’ibindi.”

Masahiro Imai yavuze ko mu gihe yari amaze mu Rwanda yahuye n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19, ariko yabyitwayemo neza nk’umuntu wari umaze imyaka 40 mu rwego rw’abikorera mu Buyapani kandi byabaye iby’agaciro gukora akazi ko gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka igera kuri 60, aho iki gihugu gifasha u Rwanda mu mishanga inyuranye irimo igamije guteza imbere ikoranabuhanga.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2017, u Buyapani  bwahaye u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 350 z’amadorali binyuze mu Kigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA.

- Advertisement -

Mu Rwanda habarizwa ibigo 27 by’Abayapani bikora mu nzego zinyuranye z’iterambere, iki gihugu cyafashije u Rwanda gukora no kohereza icyogajuru mu isanzure, aho uyu mushinga ukataje hakorwa icya kabiri.

Ambasaderi Masahiro Imai wasezeye kuri Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, kuwa 29 Mutarama 2020 nibwo yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, aho yari asimbuye Takayuki Miyashita.

Mu biganiro bagiranye harimo kurushaho kunoza ubufatanye mu iterambere

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW