Inama y’abakuru b’ibihugu igamije kumvikanisha u Rwanda na Congo, ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Iyi nama yari yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço yanitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, n’umuhuza mu bibazo bya Congo, wagenwe na Africa y’Iburasirazuba, Uhuru Kenyatta.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi byatangaje ko ibiganiro “by’amahoro n’umutekano bigaruka ku burasirazuba bwa Congo” byabereye mu muhezo.
Muri ibi biganiro, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi yabyitabiriye.
UPDATE: Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira muri Angola
AMAFOTO@NtareRushatsi Twitter
UMUSEKE.RW