Minisitiri ushinzwe imirimo y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ,urubyiruko n’umuco na siporo mu Burundi, Dr Nibigira Ezekiel, yijeje abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuzafatwa neza mu gihe bazaba bateraniye iBurundi mu nama ibahuza.
Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, yagezaga ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi nteko.
Kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera ku ya 5 Ugushyingo , Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iri kubera mu Rwanda nk’uko biteganywa n’amategeko.
Amategeko ya EALA agena ko iyi Nteko iteranira I Arusha muri Tanzania no muri buri gihugu kiri muri uyu muryango.Umukuru w’Igihugu inteko yabereyemo akageza ijambo ku bayitabiriye.
Dr Nibigira Ezekiel, waje ahagarariye ubundi , yabanje gushimira uRwanda rwamwakiranye ubwuzu ndetse avuga ko azanye intashyo za Perezida Ndayishimiye.
Dr Nibigira yatangaje ko mu gihe uBurundi buzaba bwemerewe kwakira iyi Nteko, abagize uyu muryango bazakiranwa ubwuzu iBujumbura mu Burundi.
Yagize ati”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nzanye intashyo za mugenzi wawe,Gen Major Evaliste Ndayishimiye, Perezida w’uBurundi akaba n’umuyobozi wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Yakomeje agira ati”Nyakubahwa Perezida w’uRwanda, ntabwo nasoza ntavuze uko nakiranywe ibyishimo hano i Kigali.Nifuza ko ubu bugwaneza bwakomeza, bukagera kuri buri gihugu kigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.Ndatumira iyi nteko rusange kuzakirirwa mu Burundi, mbizeza ko muzaba muri mu biganza byiza.”
Iyi nteko iri kuganira ku mishinga y’amategeko atandukanye arimo ugena ingengo y’imari, umushinga w’itegeko rigenga imicugire ya za gasutamo n’Itegeko rijyanye na Komisiyo ikurikirana ibikorwa bya EAC mu bijyaye n’ubukungu, harimo no gusuzuma raporo zitandukanye zatanzwe na komisiyo z’inteko ishinga amategeko.
- Advertisement -
Hari gusuzumwa kandi raporo ya Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’akarere no gukemura amakimbirane ku bijyanye n’ingamba z’ibihugu, mu kugenzura umutekano w’abantu n’ibintu mu ngendo zikorerwa mu biyaga bya Victoria na Tanganyika.
UBurundi n’uRwanda byabaye umunyamuryango wa EALA mu mwaka wa 2007, bisanga Kenya,Tanzania na Uganda.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW