Umugabo yarashwe azira kwishimira ko Iran yatsinzwe na Amerika

Umunya-Iran, Mehran Samak w’imyaka 27 yarashwe n’inzego z’umutekano muri iki gihugu, nyuma yo kuzenguruka umujyi avuza amahoni y’imodoka ye yishimira ko Iran isezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Mehran Samak yarashwe nyuma yo kwishimira ko Iran isezerewe mu gikombe cy’Isi

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran, uyu mugabo yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Iran yari imaze gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igitego 1-0 ndetse bagahita basezererwa mu gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar batarenze amatsinda.

Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi, dore ko uretse kuba yari ruhago, Iran na Amerika basanzwe ari ibihugu bitajya imbizi.

Uyu mugabo wo mu Majyaruguru ya Iran, mu gace ka Bandar Anzali, ubwo umukino warangiraga yahise atangira kugenda avuza amahoni y’imodoka yishimira ko Iran isezerewe, ibintu byamukurijemo kuraswa agapfa.

Gusa inzego z’umutekano zahakanye ko zitigeze zirasa uyu mugabo n’undi uwo ari wese.

Amashusho yafatiwe muri imwe mu mijyi ya Iran, yagaragazaga abaturage benshi babyina mu mihanda, ni mu gihe bamwe banze gushyigikira ikipe yabo, bavuga ko kwaba ari ugushyigikira Leta igendera ku mahame ya Kisilamu.

Ubuyobozi bwa Iran bwo bushinja itangazamakuru gushyira igitutu ku bakinnyi babo, ibintu bavuga ko aribyo byatumye batakaza umukino bakinnye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bamwe nabo barashinja abayobozi kuba aribo bashyize igitutu kuri abo bakinnyi.

Gusa abakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ku mukino batsinzwemo n’u Bwongereza ibitego 6-2.

Muri Iran abaturage batari bake bakaba biraye mu mihanda bigaragambya bamagana ubuyobozi bwabo, ni mu gihe kandi basaba ko umugore n’umukobwa bahabwa ukwishyira ukizana, dore ko hari ibintu batemerewe birimo no kuba bagenda batahishe amasura yabo ibizwi nko kwitandira.

- Advertisement -

Ubwo Iran yari imaze gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hanze ya sitade ya Al Thumama muri Qatar, abatashyigikiye leta bagaragaye bafite ibendera rya Iran ndetse bavugiriza induru umugabo wari wambaye umwenda wanditseho ko abagore bagomba kwishyira bakizana. Gusa hari n’abandi nabo basabaga ko umugore ahabwa uburenganzira bwe.

Abanya-Iran barasaba ko umugore ahabwa ukwishyira akizana
Abakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ku mukino bakinnye n’u Bwongereza

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW