Umunsi wa Mwarimu ubaye  bamwenyura ! Hari icyo basaba leta

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022,abarimu basaga 7000 bateraniye muri BK Arena mu birori byo kwishimira umunsi wabahariwe.Basabye leta ko bahabwa “umwarimu shop”gusa babwirwa ko idashoboka.

Abarimu barishimira ko umushahara wazamuwe

Ni umunsi wizihijwe bari n’akanyamuneza ahanini bitewe n’imishinga inyuranye no kuzamurirwa imishara bagenewe.

Guverinoma y’uRwanda nyuma yo kubona ko umwarimu ari ingenzi ariko umushahara we muto utamufasha kwiteza imbere, yatekereje ikigega umwarimu Sacco.

Umwarimu SACCO yashinzwe muri 2006 ku gitekerezo cyo guharanira kuzamura ubuzima bwa mwarimu binyuze mu kumuha inguzanyo yunganira umushahara muto abona. Ifite serivisi zitandukanye zo kuzigama ndetse n’iz’inguzanyo, zose zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango, biciye mu nguzanyo bahabwa no kubashishikariza kuzigama.

Muri 2008 nibwo Umwarimu SACCO yatangiye guha abarimu inguzanyo ku nyungu nto kuko usanga inyinshi bazungukira 11% ku barimu bigisha mu bigo bya Leta n’ibifashwa na Leta, naho abakora mu bigo byigenga ikaba 14%.

Iki kigega cy’Imari cyatangiye gitanga inguzanyo y’igihe kitarenze imyaka ibiri ariko ubu gitanga ishobora kumara imyaka 10 ku muntu umwe.

Inguzanyo ku mushahara hatangwaga atarenze miliyoni imwe ariko ubu zigera kuri miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda nta ngwate kugeza kuri miliyoni 60 Frw zishobora gutangwa ku muntu umwe bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.

Umushahara warazamuwe…

Usibye kuba abarimu baregerejwe ikigega cy’imari,nyuma y’imyaka myinshi bataka ko bahabwa amafaranga adatunga imiryango, guverinoma y’uRwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura umushahara.

- Advertisement -

Muri Kanama uyu mwaka abarimu bakiriye inkuru nziza ko umushara wabo wongerewe ndetse no mu kigega cya Koperative Umwarimu Sacco hongewemo amafaranga.Ni amafaranga Miliyari eshanu y’amafaranga y’uRwanda mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi  bwo kurushaho gutanga inguzanyo.

Ku bijyanye n’imishahara,  guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abigisha mu mashuri abanza (bafite A2) bongerewe umushahara ku rugero rwa 88%, naho abafite impamyabumenyi ya A0 (bigisha mu mashuri yisumbuye) bakongererwa 40%.

Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa muri uko kwezi kwa Kanama 2022, aho ubu imishahara ya mbere yiyongereyeho yahise igera kuri ba nyirayo.

Umwarimu uhemberwa A2, yatahanaga amafaranga 57 639 Frw ubu akaba yiyongereho 50 849, ni ukuvuga ko ahembwa 108 488 Frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) watahanaga 176 189 Frw akaba yarongereweho 70 195 ubu  ahembwa 246 384 Frw, ibintu byabakoze ku mutima cyane.

Hari icyo basaba…

Mushinzimana Emmanuel, ni umuyobozi w’ikigo cyo mu Karere ka Kayonza, we ashima ko guverinoma yabibutse ikabongerera umushara.

Yagize ati “Turabashimira ku bwa byinshi mu maze kudufasha ngo tuzamure ireme ry’uburezi, turabashimira ku bw’umushahara wagiye uzamuka  ku barimu no ku bayobozi b’ibigo by’amashuri.Turabashimira kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri by’umwihariko mu mashuri abanza.”

Undi murezi  nawe ashima leta ko hari byinshi yakoze ngo imibereho  irusheho kuba myiza ariko asaba leta  gutekereza uburyo yashyiraho ihahiro rya mwarimu.

Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente, agaruka kuri icyo cyifuzo, yavuze ko hakozwe isesengura basanga ihahiro rya mwarimu ridashoboka, ari nayo mpamvu leta yabazamuriye umushahara.

Yagize ati “Mwarimu shop” Ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka,twasanze igoye, nagira ngo mbabwize ukuri mu nama nk’iyi muri abarezi.Igituma twongereye umushahara muri ibyo byiciro mwabonye, ni uko twari twabanje gutekereza mwarimu shop,tuza gusanga igoye kuyikora mu Rwanda.

Yakomeje agira ati”Niba abarimu bari mu karere kamwe , tuvuge Nyaruguru, Gicumbi, iryo duka warishyira he  ngo ajye kugura umunyu cyangwa isukari, ko bagiye bari mu mirenge inyuranye no mu tugari tunyuranye, yajya atega moto  ngo agiye kugura isukari cyangwa agiye kugura ishati? Twasanze  mwarimu shop igoye.Hanyuma turavuga ngo reka ducungire mu mushahara tuwongere, ahahire ahasanzwe ariko yabonye umushahara wigiye hejuru.

Kandi ntabwo igihugu cyabona ihahiro kuri buri Kagari aho ishuri ryubatse.Murumva ko gushyira mu bikorwa Mwalimu shop ari ibintu byagorana cyane.”

Usibye kuba abarimu bagaragaza bimwe mu byifuzo,bishimira kandi ko kuri ubu begerejwe ikoranabuhanga, aho bagiye bafashwa kurikoresha mu kazi  ndetse no mu kigega cya koperative “Umwarimu Sacco” aho babasha kubona serivisi  bakoresheje  ikoranabuhanga rya telefoni.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW