Umunyamakuru yasohoye igisigo “umunsi nzapfa” cyakangaranyije benshi- VIDEO

Umunyamakuru Nkuyemuruge Yves uzwi nka Gacamigani yinjiye mu nganzo y’ubusizi, aserukana igisigo “Umunsi Nzapfa” avuga ku buzima bwa muntu nyuma yo gupfa.

Nkuyemuruge Yves umunyamakuru wa Country Fm mw’ifatwa ry’amashusho y’igisigo “Umunsi nzapfa”

Iki gisigo Umunsi Nzapfa, Nkuyemuruge Yves asobanura uko bizagenda umunsi azapfa, aho agaragaza ko abantu badakwiye kuririra uwapfuye kuko aba agiye aheza ndetse atangiye kubaho, ibi bikajyana nuko abantu bakwiye gupfa ari imfura.

Muri iki gisigo hari aho agira ati “Umunsi nzapfa, nibwo nzaba ntangiye kubaho”, agakomeza asiga ati “Naho mu mva nzaba mbumva, gusa ntavuga ngo mutumva, nzaba ndaho mbateze amaso, nseka uko mwabuze isoni mugasamara, mugasenya Isi ya sogokuruza ngo murarota ijuru rya so mutazi.”

Humvikanamo andi magambo agira ati “Umunsi nzapfa, nzaba nsoje iby’ isi uzi, ntashye mu yindi si utazi, aho mu butaka muzantaba, roho yanjye ntizahaba, uretse no kutahaba muhumure ntizahajya.”

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Nkuyemuruge Yves yavuze ko yabanje gutinda gusohora iki gisigo kuko cyumvikanamo amagambo akomeye.

Ati “Ndi umuntu, mfite umuryango n’inshuti kandi narinzi neza ko bamwe badashobora kudakunda ibitekerezo birimo, bamwe narabateguye kandi nanjye mbanza kwitegura kwakira abatazabyakira uko nabivuze.”

Yakomeje avuga ko yashakaga kwibutsa abantu ko bakwiye guhora bamenya ko bazapfa, bityo bagakora neza bakiriho.

Yagize ati “Ubusanzwe urupfu ntirugitera abantu ubwoba uretse abakene, nashakaga kwibutsa abakire n’abakene bakwiye kumva ko urupfu rusobanura ukuri ku buzima bwa muntu.”

Yibutsa abantu kubaho bataryaryana ndetse ngo babe banyamwigendaho, bakazirikana abadafite kivurira kuko amaherezo iby’isi baharanira umunsi uzagera bakabisiga.

- Advertisement -

Nkuyemuruge Yves ni umunyamakuru wa Country FM ikorera mu Karere ka Rusizi, asanzwe akora ibiganiro bishingiye ku bushakashatsi ndetse no gusetsa. Iki gisigo “Umunsi Nzapfa” nicyo cya mbere ashyize ahagaragara.

Reba igisigo Umunsi Nzapfa by Nkuyemuruge Yves

Nkuyemuruge Yves asanzwe ari umunyamakuru kuri Country Fm ikorera mu Karere ka Rusizi