Umusore yatemye nyirakuru aramwica, anakomeretsa Nyirarume

Gicumbi: Umusore w’imyaka 25 wo mu Karere ka Gicumbi yatawe muri akekwaho gutema nyirakuru w’imyaka 80, anakomeretsa nyirarume.

Ibara ritukura rigaragaza Akarere ka Gicumbi

Byabaye ku Kabiri, mu Mudugudu wa Nyaruhanga, akagari ka Karurama, mu murenge wa Rushaki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Ndizihiwe Cyriaque avuga ko umusore witwa Maniragaba J.Claude akekwaho kwica nyirakuru.

Ati “Mu makuru dufite ni amakimbirane aturuka ku mitungo, bigendanye n’imirima. Ni umwana wishe nyirakuru ni yo makuru y’ibanze dufite.”

Amakuru avuga ko Maniragaba J.Claude w’imyaka 25 yabanje gushyamirana na nyirarume witwa Birushya Jean Pierre w’imyaka 55, amuteka ku kuboko bikomeye, ariko aramucika arahunga.

Uyu musore ngo yaje gusatira nyirakuru witwa Kakare Edurida w’imyaka 80, amutema ku ijosi no ku maboko, ahita amwica.

Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, inzego z’ibanze, na DASSO bahise bagera aho icyaha cyabereye kuko bikimara kuba, abaturage bahise bafata uriya musore ndetse inzego zimujyana Polisi sitasiyo ya Rushaki.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Byumba, naho umugabo watemwe agakomereka akabako, yajyanwe ku Kigo nderabuzima cya Rushaki, naho bahita bamwohereza ku Bitaro bya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Ndizihiwe Cyriaque avuga ko abaturage bakwiye kwirinda amakimbirane, naho agaragaye bakayajyana mu buyobozi bukayaha umurongo.

- Advertisement -

Avuga ko amakimbirane aganirirwa mu murugoroba w’ababyeyi, cyangwa mu nteko z’abaturage ubuyobozi bukabikemura.

Ati “Kwica ni icyaha gikomeye, ntabwo ari ibintu by’i Rwanda umuntu akwiye kubona ubu ngubu.”

Amategeko y’u Rwanda ateganya igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu wica undi yabigambiriye.

UMUSEKE.RW / Gicumbi