Umuyobozi wa Siporo muri Arsenal ari mu Rwanda

Umunyabigwi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal, Edu Gaspar ari mu biruhuko mu Rwanda n’umuryango we muri gahunda ya Visit Rwanda.

Edu Cesar Daud Gaspar wakanyujijeho muri Arsenal n’umuryango we bari mu Rwanda

Edu Cesar Daud Gaspar uzwi cyane nka Edu, kuri ubu ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Arsenal, yasuye u Rwanda muri gahunda y’amasezerano ikipe ye ifitanye n’u Rwanda yo kwamamaza ubwiza bw’u Rwagasabo.

Binyujijwe kuri Twitter ya Visit Rwanda, bahaye ikaze mu Rwanda Edu Gaspar n’umuryango we, bamwifuriza kuryoherwa n’ibyiza nyaburanga by’igihugu.

Bagize bati “Urakaza neza mu Rwanda Edu! Umuyobozi wa siporo muri Arsenal akaba n’umunyabigwi wayo, Edu Gaspar n’umuryango we bari mu biruhuko mu gihugu, aho barimo bihera ijisho umuco w’u Rwanda n’ibyiza nyaburanga.”

Muri Gicurasi 2018 nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal bwo kuyitera inkunga nayo ikambara Visit Rwanda ku kaboko k’ ubumoso, akaba yarongerewe igihe izamara mu 2021.

Ubwo amasezerano yavugururwaga RDB yavuze ko yatanze umusaruro ugaragara mu bukerarugendo bw’u Rwanda aho bwiyongereyeho 17% mu 2019.

Edu Cesar Daud Gaspar w’imyaka 44 yavukiye Sao Paulo muri Brazil, yabaye umukinnyi wo mu kibuga hagati, umugore we akaba yitwa Paula Gaspar.

Yakiniye Arsenal kuva mu 2001 kugeza 2005, ayitsindira ibitego 7, ni nyuma yo kuva muri Corinthians y’iwabo muri Brazil, yavuye muri Arsenal akomereza muri Valencia yavuyemo asubira iwabo muri Brazil gusorezayo umupira.

Edu Cesar Daud Gaspar ikipe y’igihugu ya Brazil bafatanyije gutwara ibikombe binyuranye nka FIFA Confedration Cup mu 2005 na Copa America mu 2004.

- Advertisement -

Ubwo yajyaga muri Arsenal yaguzwe miliyoni 6 z’amayero, yari mu bakinnyi ba Arsenal batwaye Premier League badatsinzwe mu mwaka w’imikino wa 2003-2004, banatwaranye FA Cup mu 2001-2002 na FA Community Shield.

Muri Gashyantare 2004, Edu Cesar Daud Gaspar yabaye umukinnyi w’ukwezi muri Premier League.

Edu Cesar Daud Gaspar kuri ubu ashinzwe ibikorwa bya Siporo muri Arsenal

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW