Umwana uheruka kwicwa, umutwe we wabonetse mu rugo rw’umuturage

Rwamagana: Umwana w’umukobwa wishwe n’umuntu utaramenyekana mu minsi mike ishize, amuciye umutwe, uwo mutwe waje gusangwa mu rugo rw’umuturage mu murenge wa Kigabiro uri mu mufuka.

Mu Karere ka Rwamagana ni aho hatukura

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 16 Ugushyingo 2022, nibwo uyu mwana w’imyaka 11 yishwe mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Bwisanga, mu murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana.

Yishwe ubwo yari kumwe na bagenzi be batandatu bavuye kuvoma ku mugezi uri mu gishanga.

Umugabo yabategeye ku muhanda ahita abaryamisha hasi, ababwira ko agiye kubakubita ariko azana umuhoro aribwo birukaga agasigarana uyu mwana akamuca umutwe akawutwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard yemereye UMUSEKE ko uyu mutwe w’uyu mwana wabonetse mu rugo rw’umuturage, mu Murenge wa Kigabiro, bigaragara ko bawujugunye muri uru rugo.

Yagize ati “Umutwe warabonetse, umuturage yatabaje umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano nyuma yo kuwubona mu rugo rwe, aribwo na bo bahise batabaza inzego z’umutekano. Na bo baratunguwe kuko babonye umufuka uri aho ngaho batamenye n’ikirimo.”

Umutwe w’uyu mwana wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, wabonetse mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ku wa 17 Ugushyingo, 2022.

Niyomwungeri Richard yavuze ko inzego z’umutekano zigikomeje iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe uyu mwana w’umukobwa, wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Rwamagana: Umugizi wa nabi yaciye umwana umutwe arawutwara

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW