Uwayo wayoboraga Komite Olempike y’u Rwanda yeguye

Biciye mu ibaruwa yandikiye Abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène, yeguye ku nshingano yari yaratorewe.

Uwayo Thèogène wayoboraga Komite Olempike y’u Rwanda yamaze kwegura

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Uwayo yavuze ko imwe mu mpamvu zamuteye kwegura harimo no kudahuza mu mikorere na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwegure bwe bwemewe n’amategeko, kandi guhera kuri iyi tariki 4 Ugushyingo 2022 atakiri umuyobozi w’uru rwego.

Gusa agitorwa, Uwayo yagize ibibazo by’uburwayi ndetse byanatumye atitabira imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani.

Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda, muri Gicurasi 2021 asimbuye Amb. Munyabagisha Valens.

Yeguye, havugwa ibibazo byinshi birimo na bamwe mu bakozi babiri ba Komite Olempike bacumbikiwe na RIB kubera iperereza bari gukorwaho ry’ibyaha hacyekwaho birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Komite Nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda yari yatowe muri Gicurasi 2021

UMUSEKE.RW