William Ruto na Tshisekedi biyemeje kugarura amahoro vuba

Perezida wa Kenya, William Ruto Samoei mu ruzinduko yagiriye i Kinshasa, we na Perezida Tshisekedi biyemeje gukorana n’abandi bakuru b’ibihugu by’Akarere kugira ngo bashakire amahoro uburasirazuba bwa Congo, mu gihe cya vuba.

Perezida William Ruto ahana ikiganza na Perezida Felix Tshisekedi

Itangazo ryasohotse nyuma y’ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu, rivuga ko ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, “Abakuru b’Ibihugu bagaragaje ko bafite ubushake bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu gihe cya vuba hashoboka.”

Abakuru b’ibihugu ngo bazakorera hamwe na bagenzi babo bo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba kugira ngo hashyirwego uburyo buha amahirwe impande nyinshi zishoboka kugira ngo zifatanye gukemura ikibazo ku nyungu z’abaturage b’Akarere.

Perezida William Ruto, yemereye Tshisekedi ko ashyigikiye inzira igihugu cya Kenya cyahisemo yo kohereza abasirikare muri Congo, ndetse yavuze ko azafasha kugira ngo ibyemewe n’ingabo z’akarere ka EAC muri Congo, bishyirwe mu bikorwa, birimo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Ibihugu bya Kenya na Congo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

Uretse ibijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, abakuru b’ibihugu banaganiriye umubano w’ibihugu, aho basinye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare, mu buhinzi, mu by’ingufu, mu bikorwa remezo, imari n’imiyoborere.

Perezida William Ruto nyuma yo guhura Tshisekedi, yavuze ko Kenya yiyemeje kufigira uruhare mu kuzana umutekano n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo, no mu Karere.

Ati “Nta mahoro, nta gihugu cyangwa umuntu ku giti cye wagira urubuga rwo gutera imbere.”

Yavuze ko ibiganiro byamuhuje na Perezida Felix Tshisekedi, ku biro bye Palais de la Nation, biyemeje gukorana mu bijyanye n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

William Ruto aragirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi

- Advertisement -

UMUSEKE.RW