Abarenga 400 basoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya

Abanyeshuri 425 basoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda basabwe kubyaza umusaruro amasomo bahawe, baharanira iterambere ry’Igihugu.

Abarangije amasomo muri MKUR basabwe kuzana impinduka nziza

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, ubwo habaga umuhango wo gutanga   impampabumenyi  ku banyeshuri basoje amasomo mu  byiciro bitandukanye.

Ni ibirori byabanje kubera ku ikoranabuhanga kugira ngo abanyeshuri bose b’iyi Kaminuza ifite icyicaro muri Kenya bahurizwe hamwe, nyuma buri Ishami rikomeza gahunda yayo uko ryabiteguye.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa  MKUR,Ushinzwe ubushakashatsi ,Dr Wanjiku Catherine, yavuze ko mu gihe cy’imyaka 12 iri shami rimaze rifunguwe mu Rwanda, ryatanze umusanzu ukomeye mu burezi,asaba abarangije basabwa gutanga umusanzu mu cyerekezo n’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Abanyeshuri ba Mount Kenya tubitezeho gutanga umusanzu ukomeye,tubitezeho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ndetse kwerekana ko bashoboye ku isko ry’umurimo.”

Uwahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda na Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, wavuze  mu izina ry’abarezi,yabwiye aba banyeshuri ko kuba basoje amasomo ari amahirwe sosiyete ifite bakwiye kubyaza umusaruro.

Yagize ati “Ubu mwahindutse ndetse mwageze ku rundi rwego. Mugomba gukoresha iyo mpinduka mwagezeho muharanira ibyiza haba kuri mwe, imiryango yanyu n’ibihugu muturukamo.”

Muri rusange abahawe impamyabumenyi bose hamwe bo mu bihugu bitandukanye  byo mu Karere bagera 4,497.

MKUR itanga amasomo ajyanye n’Uburezi, Ubucuruzi, Siyansi mu Makuru n’Ikoranabuhanga (Sience In Information Technology), Itangazamakuru n’Itumanaho, Imibanire Mpuzamahanga, Ubujyanama mu by’Imitekerereze ya muntu, n’amasomo ajyanye n’Ubuvuzi ndetse n’Ubukerarugendo.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW