Abarimo Olivis, Tizzo na Jox Parker bazaca impaka mu irushanwa ryo kubyina

Abahanzi bakanyujije mu kubyina barimo Olivis na Tizzo bo mu itsinda rya Active, Jack B na Jox Parker uzwi ku mbuga nkoranyambaga ni bamwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa ryo kubyina rya ‘Urutozi Dance challenge competition.’

Iri rushanwa ryo kubyina ryateguwe na ‘Urutozi Gakondo’ bagamije gukundisha urubyiruko uyu mwuga utakitabwaho cyane.

Umuhanzi Jack B uri mu bakanyujijeho mu cyahoze ari ‘Good Guys na Bad Boyz’ muri uyu mwuga wo kubyina akaba n’umwe mu bateguye iri rushanwa yavuze ko ahanini icyo bagamije ari ukwagura impano.

Ati “Icyo tugamije ni ugukundisha abantu bose made in Rwanda no gukangurira urubyiruko kuva mu biyobyabwenge bakagura impano zabo.”

Akomeza avuga ko uyu mushinga bawuteguye igihe kinini ariko hakazamo inzitizi ahanini zishingiye ku bushobozi buke.

Biteganyijwe ko rizaba taliki ya 30 Ukuboza 2022 ribere I Nyamirambo kuri Club Rafiki. Abarushanwa bazatangira ku isaha ya saa tanu z’amanywa.

Uretse abazaba bagize akanama nkemurampaka hazaba hari n’aba Djs bavanga umuziki barimo Dj Toxxyk, Dj Diallo hamwe na MC Tino uzaba ayoboye ibi birori.

Uwa mbere azahembwa ibihumbi Magana atanu, uwa kabiri ahabwe ibihumbi Magana atatu naho uwa gatatu ahabwe ibihumbi ijana.

- Advertisement -

Muri iri rushanwa nta bantu bahejwe kuko ngo hamaze no kwiyandikisha amatsinda y’ababyinnyi bakomoka mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya, Burundi, Uganda n’ahandi. Ni irushanwa rizajya riba buri mwaka.

Tizzo wo muri Active
Jack B wakanyujijeho muri Bad Boys
Olivis wo muri Active