Abayobozi basabwe guca ukubiri n’umururumba uganisha kuri ruswa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Amb. Nyirahabimana Solina yasabye abayobozi batandukanye kwirinda umururumba no gutanga serivisi birinda ruswa kugira ngo babashe kubaka ubuyobozi budakemangwa n’abaturage.

Amb. Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera

Raporo iherutse gushyirwa hanze ishyira u Rwanda ku mwanya 52 ku isi, n’amanota 53% mu kurwanya ruswa, ku rwego rw’Afurika ni urwa 5, rukaba urwa mbere mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Icyerekezo cy’igihugu ni uko mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwaba rugeze kuri 96% ku kigero cyo kurwanya ruswa mu nzego zose.

Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2022 ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wabereye mu karere ka Rwamagana, inzego zinyuranye zerekanye ko n’ubwo igipimo cya ruswa cyagabanutse itararanduka burundu.

Abahagarariye inzego zinyuranye na bimwe mu byiciro by’abaturage bavuga ko uru rugamba rukwiye kongerwamo imbaraga, hakifashishwa ikoranabuhanga kandi abaturage bagahugurwa bihagije.

Murekatete Christine, umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yabwiye UMUSEKE ko bajya bahura n’ingorabahizi z’abayobozi basiragiza abaturage bagamije ko bahabwa bituga ukwaha.

Ati “Hakorwa ubukangurambaga, tukabwirana ko ruswa atari nziza, ushatse kwaka amazi y’ikaramu tukabibwira inzego zibishinzwe.”

Murekezi Antoine yemeza ko gusiragizwa ari ibintu bibi byamenyerewe, yakomeje agira ati “Icyo dusaba inzego z’ibanze ni ugukora bakurikije inshingano bafite bakubahiriza akazi bashinzwe.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel avuga ko ruswa ari ikibazo kiremereye ariko mu Ntara ayoboye, hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije kuyirandura.

Ati ” Turakomeje ingamba zo gushyira imbere zirimo gushishikariza abaturage gutanga amakuru kuko ari itegeko ribarengera no guharanira kudasumbanya abanyarwanda, kudatinza no gusiragiza abaturage bagana ubuyobozi butandukanye ndetse no kwigisha abaturage amategeko.”

- Advertisement -

Guverineri CG Gasana avuga ko bigaya nk’abari mu nzego z’ibanze kuko hakigaragara ruswa kurusha ahandi bikaba biri mu bibatera ipfunwe, asaba abo bireba bose guhaguruka nta kujenjeka igahashywa.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko gutanga amakuru ahari ibyuho bya ruswa bikiri hasi, ashishikariza abaturage kudahishira ababagurishaho serivisi bafitiye uburenganzira.

Ati “Kugira ngo ibyuho bya ruswa irwanwe kandi igabanuke kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu cyacu.”

Avuga ko gahunda y’igihugu y’umuturage ku isonga itagerwaho acyakwa ruswa, asaba abayobozi gutanga serivisi neza, kurangwa n’ubunyangamugayo, yibutsa ko hari n’ibihano ku bayobozi bakora nabi.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu nzego z’ibanze hagaragara ruswa kuko hatangirwa serivisi nyinshi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Amb Solina Nyirahabimana yavuze ko ruswa ibangamira iterambere ry’igihugu n’abaturage by’umwihariko.

Ati “Turagira ngo dufatanyirize hamwe turwanye ruswa, ari abaturage kuko nibo bakwa ruswa, bahaguruke babivuge, ushaka kugirirwa ibanga uburyo buriho, ruswa tuyikumire, tuyihashye tuyirwanye n’aho yabonetse tuyihane.”

Yasabye abayobozi kwirinda umururumba no guca ukubiri gutanga serivise ianoze, birinda gusiragiza abaturage bagamije kubakamamo ruswa.

Ati “Be gusiragiza abaturage kugira ngo buri muntu wese abone icyo agenewe mu gihe gikwiriwe, kubera ko dushaka kugira igihugu kitarimo ruswa.”

Amb Nyirahabimana yasabye ko kurwanya ruswa bihera mu muryango kuko bituma umwana akurana indangagaciro yo gukiranuka.

Ati “Ruswa ni umwanzi w’igihugu n’uw’iterambere, tugomba kuyifata gutyo kandi tukayirwanya nk’umwanzi wese, kubera iyo mpamvu tugomba kuyirinda, kuyanga, kuyamagana, kuyitunga agatoki kandi tugahana abateshutswe.”

Mu kurushaho gukumira no kurwanya ruswa hari ingamba nyinshi zashyizweho. Uretse kugeza imbere y’ubutabera abayihamijwe bagakanirwa urubakwiye, urutonde rwabo runashyirwa ku karubanda buri wese akababona. Nibura buri mezi atatu hasohorwa urutonde rw’abayihamijwe n’inkiko.

Ubushakashatsi buheruka mu Rwanda gukorwa bwerekana ko abantu 97% bavuga ko bahawe serivisi nta ruswa batswe mu gihe 3% bagaragaza ko batanze ruswa kugira ngo bahabwe ibyo bafitiye uburenganzira.

Hasabwa ko hakwiye gushyirwa ingufu mu kwigisha urubyiruko kuko iyo rureba icyerekezo cy’igihugu rukwiye kumva ko ruswa ari ikizira ku buryo nirugera igihe cyo kuba abayobozi ruzamenya ko imunga ubukungu bw’igihugu.

Guverineri CG Gasana K Emmanuel avuga ko biteye ipfunwe kuba mu nzego z’ibanze ruswa ikimunga abaturage
Abaturage basabwa gutanga amakuru kuko umutekano wabo wizewe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW