Alain-André Landeut yahawe inshingano yasinyiye muri Kiyovu

Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut yambuwe izo nshingano ahubwo ahabwa izikubiye mu masezerano yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, zo kuba ushinzwe ibikorwa by’Iterambere ry’iyi kipe mu bijyanye na tekiniki.

Alain-André Landeut yasubijwe inshingano ze

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ishize muri iyi kipe harimo umwuka mubi wazamuwe no gutsindwa na Gasogi United ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri iyi kipe yo ku Mumena, ubwo yatsindwaga na AS Kigali ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.

Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bukorana inama kuri uyu wa Mbere, maze bwibutsa Alain-André Landeut ko agomba gusubirana inshingano yasinyiye mu masezerano ye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza yasinye amasezerano yo gushingwa iterambere rya ruhago muri iyi kipe. Muri izi nshingano ariko harimo no gutoza amakipe y’abato n’ay’abakobwa.

Bati “Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze ari zo kuba manager Sportif wa Kiyovu Sports. Abatoza bari bungirije ni bo bari bube bafite ikipe mu gihe turi mu biganiro n’umutoza mushya.”

Ubwo yerekanwaga n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal uyobora iyi kipe yabwiye itangazamakuru ko uyu Mubiligi yasinye amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza.

Mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania na Tusker yo muri Kenya, zimwifuza ndetse bamwe mu bashinzwe kugurira abakinnyi Azam FC barebye umukino wahuje Kiyovu Sports na APR FC.

Alain André-Landeut mbere yo kuza mu Rwanda yatozaga ikipe ya DCMP yo muri Répubulika Iharaniea Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -
Kiyovu Sports izaba itozwa n’abatoza bungirije

UMUSEKE.RW