Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yashyize hanze ifoto igaragaza ko akuriwe ndetse yitegura kubyara mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzikazi mu ndirimbo z’Imana uri mu bakomeye mu Rwanda ku ifoto yashyize hanze yavuze ko “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”
Aline Gahongayire w’imyaka 35 y’amavuko nyuma y’uko ku wa 28 Ugushyingo 2017 atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we, yafashe igihe cyo kubanza gutuza.
Ku wa 15 Mutarama 2022 kuri Radiyo y’igihugu yatangaje ko ari mu nzira nziza y’urukundo n’umukunzi we mushya atifuje kuvugaho byinshi.
Icyo gihe yagize ati “…Ndi mu nzira nziza y’urukundo kuko amahirwe y’urukundo sinayima Imana yampaye umutima mugari kandi ntabwo bigomba kugarukira aho.”
Yakomeje agira ati “Ndi muri ‘relationship’ [Urukundo] inejeje kandi numva y’uko hamwe n’Imana ndacyabisengera. Igihe cyo kubishyira hanze nticyari cyagera ariko numva y’uko hari ahantu mpagaze.”
Ubwo yabazwaga ijambo yabwira umukunzi we yagize ati “Of Course i Love him’ [Yego rwose ndamukunda] ‘because’ [Kubera ko] n’ibyo yumva kandi ‘God bless him’ [Imana imuhe umugisha].”
Ifoto ya Aline Gahongayire afashe kunda n’ibyishimo byinshi atanga aka “Bizous” yayishyize kuri Status ya watsaap ye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ahagana saa 21:30.
Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abanyamakuru b’imyidagaduro bakomeje kwifuriza uyu mukozi w’Imana kugira ibihe byiza.
Hari abandi bari gutambutsa ubutumwa bwibaza ukuntu umukozi w’Imana abyara nta mugabo afite mu buryo bwemewe gusa bari gusubizwa ko “Umwana ari umugisha kandi aryoha.”
- Advertisement -
Ntibizwi neza ko uyu mukunzi we bikekwa ko ari umunyamahanga yaba ariwe bagiye kubyarana uyu mwana cyangwa ari undi babashije gukorana igikorwa cy’urukundo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW