APR yashinje Adil kuyihenuraho yaramufashije kubona ibyangombwa

Nyuma yo kujyana muri FIFA ikipe ya APR FC ayishinja kumusuzugura mu kazi, ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo bwatangaje ko uyu mutoza nta kuzirikana agira bitewe na byinshi bwamufashije.

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwafashe Adil nta byangombwa afite

Tariki 24 Ukwakira 2022, umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhamed yasubiye iwabo muri Maroc nyuma yo guhagarikwa na APR FC ashinjwa imyitwarire mibi.

Nyuma yo gusubira iwabo, uyu mutoza yavuze ko iyi kipe y’Ingabo yamusuzuguye kandi bazakizwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA].

N’ubwo Adil avuga ko bazakizwa na FIFA, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyi kipe ntacyo yishinja kuko bakoreye byose uyu mutoza, iyi kipe ikamugira umuntu ukomeye nyamara nta byangombwa yari afite.

Uyu muyobozi yavuze ko bafashe Adil nta byangombwa afite, bakamufasha kwiga kugeza abonye Licence A CAF, bakamufasha buri kimwe yifuje ariko bikarangira abituye kubajyana mu nkiko za FIFA.

Chairman wa APR FC, yanenze uyu munya-Maroc avuga ko n’imodoka yamujyanye ubwo yari asubiye muri Maroc, yayisize ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe.

Adil ngo yasize iyi kipe y’Ingabo ku rugamba, kandi bari barutangiranye. Ubuyobozi bwavuze ko bategereje umwanzuro wa FIFA kuko iyo ibintu byageze mu nkiko nta kindi bo babivugaho kirenze.

Uyu mutoza yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona mu myaka itatu yari amaze muri iyi kipe y’Ingabo.

Lt Gen Mubarakh Muganga, ahamya ko Adil atababaniye kandi bo baramugize uwo ari we!
Adil ahamya ko APR FC yamusuzuguye

UMUSEKE.RW

- Advertisement -