Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bubicishije ku mbuga nkoranyambaga, bwatangaje ko iyi kipe yatandukanye n’uwari kapiteni wa yo, Haruna Niyonzima werekeje gukina muri Libya.
Hari hashize igihe havugwa amakuru avuga ko uyu kapiteni w’Amavubi, yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Nasser yo muri Libya ariko si yo azerekezamo.
AS Kigali yifurije amahirwe masa Haruna Niyonzima, nyuma yo kuba agiye gukinira ikipe ya Al Ta’awn SC.
Bati “Warakoze. Amahirwe masa mu rugendo rushya utangiye.”
Amakuru avuga ko Haruna yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe. Asize AS Kigali ari iya mbere n’amanota 30 mu mikino ibanza ya shampiyona.
Fundi nk’uko bamwita, yari agifite amasezerano y’amezi atandatu muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Byari ku nshuro ya Kabiri uyu mukinnyi wo hagati, agaruka gukinira AS Kigali nyuma yo kuyivamo abengutswe na Yanga SC.
UMUSEKE.RW