Bugesera: Basabwe kudahishira abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko buhangayikishijwe n’abaturage bagishikamye ku muco wo guhishira abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, busaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hubakwe umuryango uzira ihohoterwa.

Habanje urugendo rwo kurwanya ihohoterwa

Ibi byatangajwe ubwo muri aka Karere mu Murenge wa Mareba hasozwaga iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gikorwa bafatanyijemo na Women for Women Rwanda, umuryango uharanira iterambere ry’abagore ukanarwanya n’ihohoterwa ribakorerwa.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022 cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ihohoterwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye twubake umuryango uzira ihohoterwa.”

Basobanuriwe ko ihohoterwa ari igikorwa kibabaza umuntu ko rifite amategeko arikumira babwirwa n’ibihano, banahugurwa ku itegeko ry’izungura.

Abaturage babwiwe kandi ko abagiye inama Imana ibasanga ikabaha umugisha ko nta munyarwanda ukwiriye guhohoterwa.

Bamwe mu baturage bavuze ko impamvu mu miryango yabo hakigaragara ihohoterwa ari uko hari abakirwanira umutungo, abacana inyuma ndetse n’ubusinzi.

Umwe mu aganira n’UMUSEKE yagize ati ” Iyo abantu bamaze gushakana bumvikanye bakubaka urugo, iyo batangiye kugira amakimbirane yo kwikubira umutungo, umwe agatangira guhisha mugenzi we umutungo amaze kubona. Iyo guhishana umutungo byatangiye amakimbirane aratangira mu rugo n’ihohoterwa rikuririraho.”

Mugenzi we avuga ko “Iyo abashakanye batangiye kutizerana bagacana inyuma, umugore agaca inyuma umugabo cyangwa umugabo agaca inyuma umugore, amakimbirane aratangira ntibumvikane bagatangira guhohoterana.”

Hakinwe inkinamico ivuga ububi bw’ihohoterwa inagaragaza uko ryaranduka

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Imanishimwe Yvette yabwiye UMUSEKE ko ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bijyanwa mu Bushinjacyaha bikiri bicye cyane, asaba abaturage kudahishira abakora ibyo byaha kugira ngo bihashywe burundu.

Yagize “Nta guceceka ihohoterwa rikorerwa abana bacu, abagore n’abagabo, wiceceka biratureba kugira ngo ihohotera turirandure burundu, ni ukubivuga kandi umuti urura turawunywa umuntu agakira.”

- Advertisement -

Yongeyeho ko muri aka Karere ka Bugesera mu bashakanye, hakunze kugaragara irikomeretsa umubiri, umutima ndetse n’irishingiye ku mutungo, asaba gutanga amakuru kugira ngo abagifite uyu muco mubi bahanwe.

Ati “Ntabwo bikwiye guhozwa ku nkeke n’uwo bakwiriye kujya inama ngo bateze imbere urugo rwabo.”

Visi Mayor Imanishimwe yashimiye Women for Women Rwanda umusanzu itanga mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri aka Karere.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Women for Women Catherine Kampire yavuze muri uyu Murenge bigisha abagabo gufatanya n’abagore, bakaba bishimira ko babaye abanyeshuri beza.

Avuga ko mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina batangiye ubufatanye n’amadini n’amatorero kugira ngo bafatanye kwigisha, hubakwe umuryango mwiza uzira ihohotera.

Ati “Abantu bakomeze kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, babane neza ndetse n’abana babo babatoze kubaha kuko ariko kubaka urubyiruko rw’ejo n’abayobozi beza.”

Hagaragajwe ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, abana b’abakobwa 374 bo mu Mirenge itandukanye igize aka karere bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bibaviramo guterwa inda imburagihe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Imanishimwe Yvette 
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Women for Women Catherine Kampire 
Abaturage bihaye umukoro wo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose
Abanyamadini n’amatorera bavuga ko urugo rwiza ari ijuru rito
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba avuga ko urwego bagezeho bahangana n’ihohoterwa rutanga icyizere
Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa
Abakozi ba Women for Women Rwanda
Inzego zose ziyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

AMAFOTO: @JOHNSON KAYA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW