Umunye-Congo,Denis Mukwege, wigeze guhabwa igihembo cyitiwe Nobel,yasabye ko uRwanda rwafatirwa ibihano ,kubera icyo yita ubushotoranyi bwihishe mu mutwe wa M23.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 9 Ukuboza 2022, iVatican aho yaganiriye na Papa François, ku ngingo zitanduknaye zirimo n’ umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko Vatican News yabitangaje.
Uyu mugabo yavuze ko uruzinduko rwa Papa ruteganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2023, ruzatanga ishusho ku ihohoterwa ribera muri Congo.
Yagize ati “Twizeye ko urugendo rwa nyiributungane Papap Francis muri Congo ruzahindura paji “
Denis Mukwege aganira n’Umushumba Mukuru wa Kiriziya Gatorika, yagarutse ku cyo yita ubushotoranyi bw’uRwanda, arushinja gushyigikira M23.
Yagize ati “Congo yaratewe ,yarinjiriwe,ubu yamaze kwigarurirwa n’ingabo z’amahanga z’uRwanda n’umutwe w’iterabwoba wa M23.”
Yasabye imiryango Mpuzamahanga kubahiriza amategeko arebana n’uburenganzira bwa kiremwamuntu.
Yakomeje agira ati “Ibyo dusaba ni uko amategeko mpuzamahanga yakurikizwa.Turasaba ibihugu byose biri mu muryango w’Abibumbye kubaha ubusugire n’ubudahangarwa bw’ibihugu,kandi ibisubizo ni uko “Bibujijwe guha intwaro inyeshyamba zo mu Karere k’Ibiyaga bigari.”
Mukwege yavuze ko M23 ihabwa intwaro n’uRwanda ,arusabira ibihano.
- Advertisement -
Yagize ati “Uyu munsi 23 ifite intwaro zikomeye nk’iz’ingabo za Loni ziri mu butumwa muri Congo.Izo ntwaro zifite ahantu ziva .Niyo mpamvu tubasabira ibihano ndetse n’uko ibyo bikorwa byahagarara.”
Uyu mugabo avuga ko kubera umutekano mucye wakomeje kuranga Congo,abagera kuri miliyoni esheshatu bamaze kuva mu byabo,bakaba badafite icyo bafungura.”
Papa Francis waganiriye na Mukwege, arateganya kugirira uruzinduko rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Sudani y’Epfo guhera tariki 31 Mutarama kugeza tariki 5 Gashyantare 2023.
Biteganyijwe ko azava muri RDC tariki 3 Gashyantare aho azabanza kuganira n’abashumba ba za diyosezi. Azahava akomeza i Juba muri Sudan y’Epfo, aho azahurira n’Umuyobozi Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Justin Welby.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW