Ferwafa yemeje Rulisa nk’umusimbura wa Hakizimana Louis

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryakuyeho igihu ku bibazaga umusifuzi mpuzamahanga uzasimbura Hakizimana Louis uherutse guhagarika gusifura, ryemeza ko uwatanzwe muri FIFA ari Rulisa Patience aho kuba Nsabimana Céléstin.

Ferwafa yemeje ko Rulisa Patience ari we watanzwe Ku rutonde rwa FIFA nk’umusimbura wa Hakizimana Louis

Muri Kamena 2022, ni bwo Hakizimana Louis yasifuye umukino we wari uwa nyuma nk’umusifuzi.

Ubusanzwe ku rwego mpuzamahanga, iyo umusifuzi runaka asezeye aba agomba gusimbuzwa undi wo muri icyo gihugu kugira ngo uwo mwanya udapfa ubusa.

Mu Rwanda hari abasifuzi bavuzwe nk’abazavamo umusimbura wa Lou, barimo Ngabonziza Jean Paul, Nsabimana Céléstin na Rulisa Patience.

Gusimbuza uyu mwanya byabanje kutavugwaho rumwe ndetse hanakorwamo amanyanga kuri bamwe, ariko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryemeje ko izina ryoherejwe mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], ari Rulisa Patience hagendewe ku myitwarire ijyanye no gusifura n’ibindi bigenderwaho.

Umuvugizi wungirije wa Ferwafa, Karangwa Jules, yemereye UMUSEKE ko izina iri shyirahamwe ryatanze muri FIFA ari Rulisa Patience.

Ati “Rulisa Patience ni we woherejwe.”

Ibi bisobanuye ko uyu musifuzi azahita aba mpuzamahanga, akiyongera ku bandi barimo Twagirumukiza Abdoul-karim, Uwikunda Samuel, Ruzindana Nsoro na Umutesi Aline.

Hakizimana Louis we yamaze guhagarika gusifura [Ifoto: Rwandamagazine]
UMUSEKE.RW

- Advertisement -