Gasabo: Bamporiki yakubiswe imigeri n’ingumi arapfa

Bamporiki wari uzwi ku izina rya Pasiteri wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo yakubiswe imigeri n’ingumi arapfa, nyuma yo kurwana na mugenzi we kubera ubusinzi.

Gisozi umugabo witwa Bamporiki yakubiswe imigeri n’ingumi arapfa

Ibi byabaye ku mugoroba wa Noheli kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022, ahagana saa kumi n’imwe mu Mudugudu wa Agasharu, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Aba bagabo bombi bakaba bari basangiriye hamwe mu kabari bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, gusa nyuma baje gushyamirana biza gutuma barwana, aribwo Bamporiki yakubiswe imigeri n’ingumi byatumye ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yapfuye nyuma y’isaha akubiswe izi ngumi n’imigeri, ndetse uwa mukubise yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Umugabo bitaga pasiteri yashyamiranye n’undi mu kabari, ariko bose bari banyoye, mugenzi we yaje kumukubita imigeri n’ingumi, nka nyuma y’isaha yaje kwitaba Imana. Barwanye basohotse mu kabari, nibwo undi ngo yumvishe intege atari nyinshi yicara hafi n’ishuri ry’incuke rihari, imbaraga ziramushirana apfa nyuma y’isaha bamaze kurwana.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma, harebwe niba hari ubundi burwayi yari afite cyangwa izi ngumi n’imigeri aribyo byamuteye urupfu.

Ni mugihe uwamukubise yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba afungiye kuri sitasiyo RIB ya Gisozi.

Musasangohi Providence uyobora Umurenge wa Gisozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, ndetse bakanywa mu rugero aho kunywa inzoga zibakoresha ibitari ngombwa nk’ibi byateza urupfu, abibutsa ko kwishimira iminsi mikuru bitagakwiye kuvamo urugomo nk’uru.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yageneye abanyarwanda muri iyi minsi mikuru ni ukuyizihiza no kuyishimira mu mahoro no mu mudendezo, bakirinda icyo aricyo cyose gishobora guhunganya umutekano n’ituze rusange rya rubanda.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati “Mu gihe wizihiza iminsi mikuru zirikana ko umutekano ugomba kuza imbere kandi wumve ko ufite inshingano zo kuwubungabunga. Ntutume ibirori wateguye n’ibyishimo byawe bitera ikibazo abandi nk’urusaku rwinshi nk’ikindi cyose kibuza abandi umudendezo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW