Gasogi yahaye ubwasisi abazareba umukino izaba yakiriye APR

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United, bwatangaje ko abakunzi b’iyi kipe bazaza kureba umukino iyi kipe izaba yakiriye APR FC, bazaryoherwa kuko bazanaharebera imikino y’Igikombe cy’Isi.

Gasogi United yatanze ubwasisi ku bakunzi ba ruhago

Ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, imikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona ni bwo izatangira gukinwa. Iyi mikino izabanzirizwa n’uwa Gasogi United na APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo Saa moya z’ijoro.

Ubuyobozi bwa Gasogi United burangajwe imbere na Kakooza Nkuriza Charles [KNC], bubicishije ku mbuga nkoranyambaga, bwamaze impungenge abazaba bifuza kureba imikino y’igikombe cy’Isi kuko bazayiharebera.

Bati “Mwese murararitswe kuri uyu wa Gatanu, Gasogi United yakiriye APR FC 19h00 kuri Stade ya Kigali. Muzanaharebera imikino y’Igikombe cy’Isi ku bufatanye na DSTV n’Umujyi wa Kigali.”

Ku wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo, mu itsinda rya Karindwi hazakinwa imikino ya nyuma yo mu matsinda, izahuza Brésil na Cameroun, Serbie n’u Busuwisi. Iyi mikino yombi izakinwa Saa tatu z’ijoro.

Mu itsinda rya munani imikino yombi izakinwa Saa kumi n’imwe z’amanywa. Ghana izahura na Uruguay, mu gihe Korea y’Epfo izahura na Portugal.

Kwinjira kuri uyu mukino, ni ibihumbi 3 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro [VIP] n’ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro [V.VIP] ariko uzishyura aya azanahabwa parking n’icyo kurya.

APR FC izaba yasuye Gasogi United

UMUSEKE.RW