Gicumbi: Ubuhanga bugezweho bwo kubangurira ingurube ni ukuzitera intanga, kandi ntibihenze

Aborozi b’ingurube mu karere ka Gicumbi bamaze igihe batabariza ko amatungo yabo avunikira mu mikoki bajya gushakisha aho bakura imfizi zibafasha kubona icyororo kigezweho. Usibye kuba amatungo yabo yavunikiraga mu nzira, bavuga ko banahuraga n’ikibazo cy’indwara zanduzanya hagati y’amatungo yabo  menshi, wasangaga abangurirwa ku mfizi imwe.

Bategura Ingurube bidasabye ko zurirana hagati yazo

Ikigo gitanga amahugurwa n’ubushakashatsi mu bworozi bw’Ingurube, VAF (Vision Agribusiness Farm)  bavuga ko mu rwego rwo kubungabunga ubworozi bw’ingurube no korozanya mu buryo bw’ikoranabuhanga, bahisemo kuzana imfizi z’ingurube zitanga icyororo kigezweho, mu rwego rwo gufatanya guteza imbere abakora ubu bworozi.

Mukanyamibwa Melanie umuganga w’amatungo muri VAF, avuga ko bafite imfizi zagenewe gutanga intanga zizewe 100/100 ku buryo umuturage worora mu buryo bwa gakondo bizamufasha guhindura amatungo ye.

Agira ati: “Dutegura intanga kandi zikabikwa ahantu hizewe, imfizi zacu twazikuye mu bihugu by’i Burayi, birafasha abaturage kudasiragira bajya gushaka icyororo mu gasozi”.

Yongeraho ko usibye gusiragirana amatungo, bizabafasha abaturage kudakurura indwara hagati y’ingurube, kuko muri VAF bategura intanga bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, kandi no gutera intanga bigakorwa muri ubwo buryo.

Ati: “Aho kwirirwana ingurube mu gasozi, kandi ugasanga imfizi imwe ibangurira inyagazi nyinshi zitandukanye, wasangaga zanduzanya indwara hagati yazo, ariko dufata intanga bidasabye ko ingurube zurirana, kandi dufasha abaturage kubajyanira intanga aho bororeye, tukazitera mu buryo bugezweho”.

Ingurube zo mu bwoko bwa Pietrain na zo batanga intanga zazo

Shirimpumu Jean Claude uhagarariye aborozi b’ingurube mu gihugu, avuga ko iyi serivisi anahagarariye hari itandukaniro rikomeye ifasha aborozi mu gukora kinyamwuga.

Umwe mu borozi ba Gakondo Twahirwa Anaclet, aganira n’UMUSEKE yavuze ko hari igihe yigeze kujya kubanguriza inyagazi ye, imfizi ikayivuna umugongo.

Ati: “Njye nagiye ku mworozi mugenzi wanjye nshaka imfizi, ariko nagezeyo mu gihe iyuriye umugongo uhita uvunika, binsaba kongera kuyivuza andi mafaranga, urumva ko byanteje igihombo”.

- Advertisement -

Mukanyamibwa Melanie ufite ubunararibonye mu gutegura no gutera intanga ingurube za kijyambere muri VAF, avuga ko  bidasaba ubushobozi buhambaye, ahubwo ko iyi serivisi igamije guteza imbere ubworozi bw’ingurube.

Ati: “Dutera intanga ku ngurube nziza twakuye mu bihugu by’i Burayi, gutera intanga bisaba amafaranga 6,500Frw gusa, ubundi umuturage agafasha umuganga kugera aho ikiraro cye giherereye.”

Yongera ati: “Bibafasha gutuma amatungo yabo atanduzana n’indwara, kandi bigakorwa ku buryo bwizewe 100/100. Kuko intanga twateguye tuzibika mu bubiko bwabugenewe kandi tukamenya n’iminsi zitagomba kurenza ziri mu bubiko”.

Ingurube za kijyambere zagejwejwe mu kigo VAF, harimo izo mu bwoko bwa Pietrain, Duroc na Landrace zifite umwihariko mu gutanga icyororo cy’ingurube zikura vuba, zigatanga inyama nyinshi, zikanabwagura nyinshi.

Ingurube yo mu bwoko bwa Landrace bayikuramo intanga
Babika intanga mu Byumba byabugenewe bizirinda gupfa

UMUSEKE.RW