Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Kigeme zakoze imyigaragambyo

Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda bamaze igihe kirekire bacumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, mu gitondo cyo kuri wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2022, bazindukiye mu myigaragambyo y’amahoro yamagana ubwicanyi bene wabo bari gukorererwa.

Bavuga ko bene wabo bari gukorerwa Jenoside basaba ko yahagarara

Bari bafite ibyapa biriho amagambo asaba Umuryango w’Abibumbye, (UN), na leta ya Congo kubafasha guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo yabwiye UMUSEKE ko bayikoze mu mahoro bagamije kwereka amahanga ko yatereranye bene wabo bari kwicwa muri Congo.

Uyu yagize ati “Ni imyigaragambyo mu buryo bw’amahoro, mu mutuzo kandi ni uburyo bwemewe. Ni imyigaragambyo yari igamije kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa abatutsi bo muri Congo.”

Umwe mu bigaragambya yavuze ko bayikoze barabanje kubisaba, nyuma icyifuzo cyabo cyemewe bajya mu muhanda.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’inkambi bwari bubizi.Byakozwe mu buryo bwemewe.Habayeho kubisaba, babonye ko hari impamvu zumvikana.Ubuyobozi bwabanje kubisuzuma baza kubyemeza.”

Uyu yavuze ko ijwi ryabo rishobora kumvikana ubwicanyi abatusti bo muri Congo bakorerwa bugahagarara.

Yagize ati “Hari icyizere ko kuko hari ibitangazamakuru bitandukanye, amahanga na yo abibone arebe ko yagira icyo abikoraho, buriya bwicanyi bukaba bwahagarikwa kuko ntabwo abantu bakomeza kwicwa bazira uko baremwe.Ni ibintu bigayitse biri gukorwa.”

Ubwicanyi bwibasira Abatutsi bo muri Congo bwafashe intera nyuma yaho umutwe wa M23 wubuye imirwano uhanganye n’igisirikare cya Leta.

- Advertisement -

Abigaragambya bavugaga ko umutwe wa FDRL, Mai Mai, Nyatura ari bo bibasiye bene wabo b’Abatutsi  bavuga ko bari gukorerwa  Jenoside.

Umujyanama w’Umuryango w’’Abibumbye ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu ,aheruka gutangaza  ko kubera umutekano mucye n’urugomo biri mu Burasirazuba bwa Congo, no mu duce two mu Burengerazuba, ari ikimenyetso kigaragaza ko hashobora kuba Jenoside.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW