Ingabo 750 za Sudani y’Epfo (SSPDF) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022,zerekeje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhashya imitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu,zishyikirizwa ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekezayo.
Ni ubutumwa zigiyemo zisanze iza Uganda, Kenya n’Uburundi mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye iJuba , wayobowe na Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardi ,washyikirije ibendera izo ngabo.
Mu butumwa yahaye izi ngabo yabasabye “ kurinda abasivile n’imitungo yabo icyayangiza icyo ari cyo cyose.”
Yabasabye kandi kuba umwe bakazirikana ko bahagarariye Sudani y’Epfo.
Yagize ati “ Ndashaka kubabwira ko muri ingabo zimwe nubwo nta batayo runaka muturukamo ariko ubu muri abasirikare ba sudani y’Epfo”.
Muri Kanama uyu mwaka,Leta y’iki gihugu yari yemeje miliyoni 6.6 z’amadolari zizifashishwa n’ingabo zizoherezwa mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri ushinze itangazamakuru, Michael Makuei Lueth yari yatangaje ko ayo mafaranga agiye guhita ashyikirizwa Minisiteri y’Ingabo kugira ngo ingabo zoherezwe mu maguru mashya.
Perezida wa Kenya William Ruto, ufite ingabo muri Cogo aheruka gutangaza ko ikibazo cya Congo gikwiye gufatwa nk’icya Kenya.
- Advertisement -
Yagize at”Nk’umuturanyi,ikibazo RD Congo yagira natwe cyitugeraho.”
Yakomeje agira ati”Ntabwo tuzemera itsinda na rimwe ryitwaje intwaro ,abanyabyaha n’ibyihebe bihagarika iterambere ryacu.”
Kugeza ubu muri Congo habarirwa imitwe irenga 100 ariko umutwe uri kuvugwa cyane ni uwa M23 aho uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Leta, ndetse ukaba warigaruriye uduce dutandukanye.
Izi ngabo zose zisanzeyo iz’umuryango w’Abibumbye MONUSCO zimazeyo imyaka irenga 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Abaturage baheruka gushinja izi ngabo umusaruro mucye ndetse basaba ko zasubira mu bihugu zabyo .
TUYISHIMIRE RAMOND/UMUSEKE.RW