Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami i Bujumbura – AMAFOTO

Umuhanzi umaze guhamya ibigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ku nshuro ya mbere yageze mu Burundi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022 akaba ategerejwe mu gitaramo cyiswe “Icyambu Live Party”.

Israel Mbonyi yakirijwe indabo nk’ikimenyetso cyo kumwishimira

Israel Mbonyi uherutse gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena, akigera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye yakiriwe nk’umwami.

Mu bakiriye Israel Mbonyi harimo Intumwa Jean Paul Manirakiza, Pastor Lopez, Benise Swetbeat, itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Inyenyeri ndetse n’abanyamakuru bari bakubise buzuye.

Mbonyi akigera i Bujumbura yagize ati “Ndanezerewe, ndashima Imana kandi ndabasuhuje mwese. Nishimiye kugera hano, ni umugisha.”

Urakizwa ugakomeza kuba ‘Cool’! Mbonyi yakebuye abapimira agakiza ku myambarire

Yakomeje avuga ko kenshi yifuje gutaramira mu Burundi ntibikunde kubera ibibazo bitandukanye ariko Imana yagennye igihe gikwiriye cyo kuramya no guhimbaza.

Yabwiye itangazamakuru ko ibitaramo afite mu Burundi yifuza ko bizaberamo ibitangaza n’ibimenyetso Imana ikiyerekana.

Ati ” Icyubahiro n’icy’Imana, ndahamagarira Abarundi bose kuba bahari tugashimira Uwiteka n’icyubahiro cye.”

- Advertisement -

Kwinjira mu gitaramo cy’abiyubashye kizabera kuri Zion Beach ku wa 30 Ukuboza 2022 ni 100.000 Fbu ku muntu umwe mu gihe ameza y’abantu 10 bazishyura Miliyoni n’igice y’amarundi.

Igitaramo cya rusange kizaba ku wa 1 Mutarama 2023 kuri Zion Beach aho kizatangira saa kumi n’igice Aho kwinjira bizaba ari 30.000Fbu.

Israel Mbonyi yahembuye benshi mu gitaramo cy’akataraboneka – AMAFOTO

Ahorana akanyamuneza ibintu akundirwa na benshi

Uko akunzwe mu Rwanda niko bimeze n’i Burundi
Gufata ifoto byari bigoranye ku banyamakuru kubera ubwinshi bw’abaje kumwakira
“Urakizwa ukaba Cool” Mbonyi aba aberewe cyane
Yifuza ko igitaramo cye kizaberamo ibitangaza
Nyuma yo kuruhuka no kurya umukeke n’uburobe ! habaye ikiganiro n’itangazamakuru

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW