Kamonyi: Inzu y’ubucuruzi yahiye irakongoka

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buravuga ko hari inzu y’uwitwa Umwiza Bernadette bacururizagamo amata yafashwe n’inkongi y’umuriro igakongoka.
Inzu bacururizamo amata yahise irakongoka

Iyi nkongi y’umuriro yafashe iyo nzu y’ubucuruzi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Ukuboza 2022.

Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko inzu ubwayo yakongotse igahiramo n’ibikoresho byose by’ubucuruzi bw’amata by’uwitwa Ndayisenga Innocent  wayikodeshaga.

Ndayisaba yavuze ko iyo nzu ikimara gufatwa n’inkongi y’umuriro abaturage babatabaje bakahagera yarangije gushya.

Ati “Ntabwo turakora ibarura ngo tumenye agaciro k’ibyahiriyemo ariko nta na kimwe cyabashije kuvamo.”

Gusa Ndayisaba yavuze ko igisenge cyose cyahiye, hasigaye igikuta cyonyine.

Ndayisaba avuga ko usibye ibarura ry’ibyononwe n’iyi nkongi batarakora, bataramenya n’icyateye iyi nzu gushya akavuga ko hari inzego zigiye gukora iperereza.

Inzu y’ubucuruzi bw’amata yakongotse, iherereye imbere ya Banki y’abaturage mu Mujyi wa Runda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko butaramenya icyateye iyo nkongi y’umuriro.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi

- Advertisement -