Keddy yababariwe yemererwa gusubira muri APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC burangajwe imbere na Lt Gen Mubarakh Muganga, bwahaye imbabazi umukinnyi wo hagati Nsanzimfura Keddy wari umaze igihe yarashyizwe mu gihirahiro.

Keddy yongeye kugarurwa gukorera imyitozo mu ikipe ya mbere

Ibi byanjirijwe no gusabirwa imbabazi na bagenzi be nyuma y’umukino ikipe y’Ingabo yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Mu rwambariro rw’iyi kipe, bamwe mu bakinnyi bakuru ba yo basabye Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi kipe, ko yabagereza ubutumwa ku buyobozi ko baca inkoni izamba bakababarira Keddy akagaruka mu ikipe ya mbere.

Mupenzi Eto’o yagejejeyo ubutumwa yahawe n’abakinnyi, maze na bo nk’ababyeyi baca inkoni izamba batanga imbabazi kuri uyu mukinnyi ukiri muto ariko asabwa kwitwarira ndetse akazamura urwego bitaba ibyo agatizwa.

Aherekejwe na mama we umubyara, Nsanzimfura yagiye mu Akarere ka Musanze ndetse abonana na Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga bagirana ibiganiro ariko byaganishaga kukumuha imbabazi.

N’ubwo yahawe imbabazi, Keddy yategetswe kugumana na mama we aho kujya kwikodeshereza ndetse agakora imyitozo neza kugeza ubwo yongeye kwemeza ko ari umukinnyi wo gukoreshwa mu ikipe ye mbere bitaba ibyo akaba yakoherezwa muri Marine FC nk’intizanyo.

Nsanzimfura Keddy wari woherejwe mu Intare FC muri Nzeri uyu mwaka, aratangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, i Shyorongi hamwe n’abandi bakinnyi bose ba APR FC iri gutegura umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona izasura Étincelles FC kuri Stade Umuganda ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022.

Nsanzimfura Keddy afite impano idashidikanywaho!

UMUSEKE.RW