Kicukiro: Abahoze mu biyobyabwenge n’uburaya bagiye kwigishwa ubudozi

Abaturage 56 bo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro bahoze bakoresha ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zirimo uburaya , bagiye guhabwa amasomo y’ubudozi mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange n’abandi bayobozi

Iki gikorwa cyo kwigisha imyuga aba bahoze mu ngeso mbi cyakozwe n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Gashyekero, umuryango wa Don Bosco ndetse n’Igicaniro.

Bavuga ko bakijijwe baniyemeza kutazasubira ukundi mu ngeso mbi kuko mbere bari babaye mu buzima bw’agahinda budafite icyerekezo.

Kayigirwa Emmanuel avuga ko kwiga ubudozi bizamufasha gutera imbere no kwirinda icyamusubiza mu biyobyabwenge.

Ati “Abakiri mu biyobyabwenge babivemo inzira zikigendwa, Yesu agifite imbabazi kandi n’igihugu kibitayeho, ubu abankomokaho bagiye kubaho neza.”

Avuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge aba ari mu buzima bw’ikuzimu, asaba ababikoresha kubicikaho burundu kuko ari ikizira ku Mana.

Mugenzi we avuga ko yari indakoreka agikoresha ibiyobyabwenge ariko ubu akaba afite amahoro anayahereza bagenzi be.

Avuga ko kuba agiye kwiga ubudozi bizamufasha gutera imbere no kwigisha neza abana be nta muntu abanje kwikoreza imitwaro.

Ati ” Kugira umwuga bizamfasha kwiteza imbere no kwigisha abana nabyaye nkiri mu ngeso mbi z’uburaya, ubu ndatekanye rwose.”

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero avuga ko bafashe iya mbere mu gufasha abaturage baturiye Itorero kumenya Imana no kugira ubuzima bwiza binyuze mu bikorwa by’iterambere.

- Advertisement -

Ati “Twifuza ko mu bukangurambaga dukora abaturage barushaho kuva mu byaha kandi bakabona n’ibibabeshaho badateze amaboko.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko iki gikorwa ADEPR Gashyekero yakoze gishyigikira gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwibeshaho.

Ati “Iyo tubonye Itorero cyangwa Idini rihuje ijambo ry’Imana no kwigisha abayoboke babo iterambere, turishima iyo ubihuje byose nibwo uba wubatse umuntu, nabo barabivuga ngo Roho nzima mu mubiri muzima.”

Yasabye abaturage gushyira hamwe no guhuza imbaraga mu mishinga ibateza imbere, yabasabye kandi gushyira mu bikorwa ibyo biga no kunoza ibyo bakora kugira ngo babashe guhatana ku isoko ry’umurimo no gutanga akazi ku bandi.

Kuri ubu mu Karere ka Kicukiro hakomeje ibikorwa byo gufasha abahoze mu ngeso mbi zirimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, uburaya n’izindi aho bigishwa imyuga bagafashwa no kwibumbira mu ma Koperative agamije iterambere.

Zimwe mu mashini bazigiraho kudoda
Umutesi Solange yasabye aba baturage kwigisha bagenzi babo ububi bw’ibiyobyabwenge n’uburaya
Uwitwaga “Mama w’Ababire” avuga ko aya mahirwe atazayapfusha ubusa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW