KNC nta we uzakumukira! Utaratuvanyeho amanota nagende yihebe!

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United yavuze ko ikipe ye ikeneye kongeramo abakinnyi beza b’abanyamahanga nibura batanu, ateguza amakipe arimo na Rayon Sports yatsinze igitego 1-0, ko no mu mikino yo kwishyura azayisubira.

KNC yavuze ko mu mikino itaha nta kipe izamukuraho inota

Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu inganya amanota na APR FC, na Rayon Sports zose zifite amanota 28, gusa zikarushanwa ibitego zizigamye.

As Kigali ifite amanota 30, ikaba iyanganya na Kiyovu Sports, ariko ikayirusha ibitego 7 kuko ifigamye 14.

Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye Abanyamakuru ko abakinnyi bo mu Rwanda bari ku rwego rumwe, ariko ku ikipe ye akaba yarabashije kubategura neza mu mutwe iyo bagiye gukina buri mukino.

Ati “Igihe cyose intsinzi ibarwa mu gihe cyahise, mbasaba guha agaciro buri mukino bagiye gukina, mbabwira ko gutsinda umukino umwe bidahagije, niba utsine umukino umwe jya ku wundi.

Ndashimira umutoza Kiwanuka kuba barahinduye ikipe, kandi bari baramaze gucika intege nubwo ntacyari cyabuze. Icya mbere ni ugukorera hamwe, icyakabiri ni abakinnyi kumva ko match igira agaciro iyo utsinze iya kabiri.”

KNC avuga ko n’igikombe afite ubushobozi bwo kucyegukana.

Ati “Igikombe kiba iyo utaje guteka amaboko ngo amakipe agukinireho, kandi igikombe ugitsindira ari uko utsinze match, ugatsinda match, ugatsinda match.”

Yavuze ko ikipe ye muri iki kiruhuko kibanziriza imikino yo kwishyura, igiye kuruhuka no kongeramo abakinnyi bashya kandi bakomeye.

- Advertisement -

Ati “Dufite imyanya 6 yo kongeramo, tugiye kongeramo abanyamahanga bo ku rwego rwa mbere, tugiye kuzamura urwego rwo guhatana ku buryo bushoboka, utaratuvanyeho amanota nagende yihebe kuko ntabwo azayatuvanaho.”

Yakomeje agira ati “Reka nshimire Rayon twakinnye nabi cyane, ariko imikino ikomeye urayitsinda. Uyu mukino wari ukomeye, Rayons Sports ni ikipe ikomeye ntihazagire uyisuzugura, ishobora kuba iri mu bihe bibi ariko ni ikipe ikomeye.”

Abajijwe uko mu mikino itaha azitwara, KNC yagize ati “Ndatanga ubutumwa Rayon Sports tuzayisubira, mbisubiyemo retour (imikino yo kwishyura) ho tuzayikorera ibintu bibi birenze ibi ngibi!”

Gasogi United imaze kuba imwe mu makipe ahangamura ibigugu byo mu Rwanda

UMUSEKE.RW