Kohereza abimukira bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda byahawe umurongo

Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwemeje ko kohereza abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda, ubu byemewe n’amategeko.

Uwari Home Secretary mu Bwongereza, Mme Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta nyuma yo gusinya amasezerano ajyanye n’abimukira (Archives)

Abatabishyigikiye bamaganaga iby’amasezerano yo kohereza izi mpunzi mu Rwanda bavuga ko bidakurikije amategeko.

Umwanzuro w’urukiko wo kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Ukuboza 2022, uvuga ko kohereza abimukira mu Rwanda nta tegeko ryishwe, bityo ko nta mpamvu n’imwe yatuma abageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko basaba ubuhungira batakoherezwa mu Rwanda, bagafashwa kubisaba mu buryo bwemewe n’amategeko.

BBC ivuga ko urukiko rwashyizeho igihe cyo kujurira kuri iki cyemezo kugeza muri Mutarama umwaka utaha.

U Rwanda n’u Bwongereza byagiranye amasezerano yo kohereza mu Rwanda, abimukira ndetse bakajya bahafashirizwa.

Byari biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’abimukira kigera mu Rwanda ku wa 14 Kamena 2022, gusa byaje guhagarara ku munota wa nyuma.

Ni amasezerano bamwe bamaganaga bavuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi, ndetse bigamije ubucuruzi atari ugufasha aba bimukira.

Gusa u Rwanda rwakomeje kuvuga ko rwemeye gutanga ubu bufasha kubera ko basanzwe babikora, nk’uko byakozwe ku mpunzi zo muri Libya, ndetse nta yindi mpamvu ibiri inyuma Atari ugufasha kubera bazi ubuzima bubi aba bimukira baba babayemo.

Amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohohereza aba bimukira harimo ingingo ivuga ko u Rwanda ruzahabwa miliyoni 120 z’ama-pound ku ikubitiro yo gushyira mu bikorwa byo guteza imbere aba bimukira mu burezi, amahugurwa n’ibindi bakenera.

- Advertisement -

U Bwongereza bwahisemo kohereza abimukira mu Rwanda nyuma y’uko hari umubare munini w’abimukira bwakiriye basaba ubuhungiro, nko mu 2021 bwakiriye abagera ku 48,540.

Abimukira Ubwongereza buzohereza mu Rwanda bamenyekanye

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW