Abimukira Ubwongereza buzohereza mu Rwanda bamenyekanye

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda n’Ubwongereza byasinye amasezerano ajyanye n’uburyo ibihugu byombi bizafatanya kurwanya abimukira bajya mu Bwongereza mu nzira zitemewe.

Home Secretary mu Bwongereza, Mme Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta nyuma yo gusinya amasezerano

Minisitiri w’Ubwongereza “Home Secretary”, Priti Patel ari mu Rwanda akaba ari we wasinye kuri ayo masezerano na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

Ntihatangajwe umubare w’abimukira bazaza mu Rwanda, gusa Mme Priti Patel yavuze ko ari abantu binjira mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe, bakaba barimo abahajyanwa n’ubwato, amakamyo ariko bakaba badafite ibyangombwa.

Priti Patel yagize ati “Birasobanutse, umuntu wese uzinjira mu Bwongereza mu nzira zidakurikije amategeko azaba ashobora koherezwa mu Rwanda, sinjya muri byinshi bizagenderwaho ariko umuntu wese uzinjira mu Bwongereza azanywe n’utwato duto, cyangwa abo yishyuye amafaranga “smugglers” bizaba bimureba ko azanwa mu Rwanda.”

Ubwongereza buvuga ko buzakorana n’u Rwanda mu ishoramari ryo kubaka ibikorwa remezo bizafasha abo bimukira haba aho kuba, amashuri bazigamo, ndetse n’irindi terambere rigamije guhanga imirimo haba kuri bo no ku Banyarwanda.

Mme Priti avuga ko batavuga igihe abambere mu bimukira bazoherezwa mu Rwanda kubera inzira y’amategeko ishobora kubitinza, cyakora akemeza ko impande zombi zimaze amezi ziganira kuri buri ngingo yose n’ibikenewe kugira ngo abo bimukira nibagera mu Rwanda bazabeho neza.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yavuze ko igihugu kiteguye kandi kimenyereye kwakira abantu bavuye ahandi ari impunzi, kikaba gifite abo cyakiriye bavuye muri Libya, impunzi z’Abarundi n’iz’Abanye-Congo ku buryo n’aba bazava mu Bwongereza nta kibazo bazagira kandi ngo bazigishwa imirimo yabafasha kwirwanaho.

Ati “Dufite n’abandi bari muri izo nzira bashaka kwambuka bajya ku mugabane w’Uburayi, ariko bahera muri Libya bafatwa nabi cyane baratotezwa twarabakiriye i Gashora, ibyo byose rero byatumye hari icyo dukwiye gukora kuri iki kibazo cy’abimukira bagenda banyura mu nzira zitemewe bigashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ababikuramo inyungu bakaba abacuruzi babanyuza mu nzira zitemewe.”

Dr Biruta avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukorana n’ibihugu birimo Ubwongereza kugira rugire uruhare mu gukemura ikibazo cy’abimukira baca mu nzira zitemewe. Yavuze ko u Rwanda ruzubahiriza amategeko mpuzamahanga.

- Advertisement -

Ati “Ni gahunda ntabwo ari uguterura abantu mu Bwongereza ngo babashyire aho, ni gahunda y’imyaka 5, mu gutangira tuzareba niba bariya bantu bagumye aha, uburyo babasha gufashwa kubona imirimo binyuze kubanza guhabwa ubumenyi n’ubumenyingiro, kandi bazafashwa kubona aho batura n’ibindi nibitangira tuzagenda tuganira turebe ibyanozwa.”

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rutazemera kwakira abantu bo mu bihugu bituranye na rwo baba abo mu Burundi, Uganda, Tanzania, cyangwa DR.Congo.

Ntihavuzwe niba aba bazava mu Bwongereza bazashyirwa mu nkambi imwe n’abavuye muri Libya, ndetse ntihanavuzwe ingengo y’imari izahabwa u Rwanda muri iyi myaka 5.

Gusa France 24 ivuga ko Ubwongereza buzaha u Rwanda agera kuri miliyoni 157 z’amadolari.

Urubuga rwa Guverinoma y’Ubwongereza ruvuga ko ariya mafaranga azafasha mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda kugira ngo rubashe kwakira bariya bantu.

Rwongeraho ko Ubwongereza buzanatanga amafaranga mu bikorwa byo gufasha abo bimukira kubona icumbi, no kubasha kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe mu Rwanda, hagendewe ku mafaranga n’ubundi bemererwa iyo bari mu Bwongereza.

UMUSEKE.RW