M23 yafunguye umuhanda ujyana ibiribwa i Goma

Umutwe wa M23 warekuye amakamyo yari yaraheze mu Mujyi wa Kiwanja na Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru yari apakiye ibiribwa abijyanye mu mujyi wa Goma. 

Imodoka zivuye muri Rutshuru zatangiye kugemura ibiribwa mu Mujyi wa Goma

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Goma avuga ko kuri uyu wa Gatatu, ahagana saa tanu z’amanywa (11:00), amakamyo  menshi yarekuwe nyuma y’uko umuhanda ufunguwe.

Umujyi wa Goma ukaba umaze iminsi utagerwamo n’imodoka ziva muri Rutshuru kubera imirwano yari imaze iminsi ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Mu Ukwakira uyu mwaka, nibwo abarwanyi ba M23 bafashe umuhanda uhuza Goma na Rutshuru ndetse n’imodoka zitwaye ibicuruzwa zirafatwa.

Ni nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’ingabo za FARDC, mu duce twa Biruma na Karengera, icyo gihe imodoka ziva Ishasha zakoreshaga umuhanda wa Tongo-Kazaroho kugira ngo zigere i Goma.

Izi modoka zirekuwe nyuma y’umunsi umwe M23 itangaje ko yiteguye guhagarika imirwano ndetse ikava no mu bice yari yarigaruriye, igasubira inyuma igana mu birindiro yasigiwe n’ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola.

Ni mu gihe iyi nama yari yasabye uyu mutwe kurekura ibice wafashe, gusa wo wari wahagaritse imirwano ntiwasubira inyuma.

- Advertisement -

M23 ivuga ko impamvu yavuye mu buhungiro aho bari muri Uganda, ari uko leta ya Congo itashyize mu bikorwa ibyo bari bemerenyije harimo guhagarika guhohotera abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, babwirwa ko ari Abanyarwanda.

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23, gusa rwo rurabihakana.

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC ikomeje kugira ingaruka zinyuranye harimo umutekano muke ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, abava mu byabo, inzara n’izindi ngaruka ziterwa n’intambara.

Ku wa Kabiri, i Nairobi hasojwe ibiganiro byari bimaze icyumweru bihuje leta ya Congo, sosiyete sivile n’imitwe yitwaje intwaro, aho barebeye hamwe uko umutekano muke uri muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Gusa umutwe wa M23 ntiyatumiwe muri ibi biganiro bigamije kugarura amahoro muri iki gihugu, ibintu abasesengura ibihabera bavuga ko bitakunda mu gihe leta ya Congo itumva ibyifuzo by’iyi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bwayo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW