Minisitiri Gasana yaburiye abajya muri Congo mu buryo butazwi

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred yasabye abatuye mu mirenge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu kugira ikizira kujyayo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Minisitiri Gasana Alfred yasabye abaturiye imipaka ya Congo kwitandukanya n’abasahaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inama ya huje Minisitiri n’abaturage yabaye ku wa Kabiri, tariki 20 Ukuboza 2022. Yabereye mu Kagari ka Mutovu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred akaba yasabye abatuye muri iyi mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Congo, korohereza inzego z’umutekano bakirinda kujya muri Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yagize ati “Iyo wambutse mu buryo bunyuranije n’amategeko icyo waba ugiye gukora cyose, ntabwo byemewe. Kandi iyo ugize ikibazo wagiye gutyo, wakigiriye ku ruhande rundi, buriya igihugu cyawe ntabwo kigutabara.”

Minisitiri Gasana yabwiye abaturage ko iyo bagiye mu buryo bwemewe n’amategeko, igihugu kibakurikirana, kuko aba yagiye abyemerewe n’igihugu cye.

Ati “Kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko rwose uba uri gushyira ubuzima bwawe mu kaga.”

Yababwiye ko uretse gushyira ubuzima mu kaga ari n’icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi gikomeye ngo ni uko inzego z’umutekano bizigora kubatandukanya n’abagizi ba nabi bashaka guhungabanya umutekano, cyane ko abajya muri Congo ngo bitwikira ijoro.

Minisitiri yasabye abaturage b’i Rubavu, kwirinda kuvugana n’abahungabanya umutekano, ndetse abasaba kubwira n’ababikora kubireka.

Ati “Mubahe ingero z’abavuye ibuzimu bakajya ibuntu, aho uyu munsi bageze, urugero rwatanzwe, ubuhamya bwatanzwe bave aho bari batahe dufatanye kubaka igihugu cyacu.”

- Advertisement -
Abaturiye imipaka ya Congo basabye kurushaho kwicungira umutekano

Umwe mu baturage batuye i Rubavu yavuze ko nta cyuho bazaha abahungabanya umutekano w’igihugu.

Ati “Uwaramuka avuye mu mashyamba aje guteza umutekano muke mu gihugu cyacu twamwamaganira kure, kabone nubwo twaba tuvukana ku isano y’amaraso, tuzi aho twavuye ntabwo dushaka gusubirayo.”

Mu bundi butumwa bwahawe abaturage harimo kwirinda amakimbirane mu miryango, gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano w’abanyarwanda, abagikora ibikorwa byo kwinjiza ibintu mu buryo bwa magendu bazwi nk’abacoracora na bo basabwe gucika kuri ibyo.

Abandi bayobozi bari baherekeje Minisitiri w’Umutekano harimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse n’abahagarariye ingabo na polisi.

Iyi nteko y’abaturage yari yitabiriwe na Guverineri Habitegeko

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW