Muhanga: Amezi 6 arashize anyagirwa, umukecuru w’imyaka 78 inzu ye yasakawe igice 

Mukakibibi Consessa wo mu Mudugudu wa Nyamitanga mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, avuga ko hashize amezi 6 ubuyobozi bumusezeranyije kumuha isakaro agaheba.

Hashize amezi arenga 5 iyi nzu ya Mukakibibi Concessa isakaye igice

Ni umukecuru utaragize amahirwe yo kubona urubyaro, ndetse n’umusaza (umugabo) babanaga amaze imyaka ibiri yitabye Imana.

Mukakibibi usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, yari asanzwe atuye mu nzu ishaje yendaga kumugwaho nk’uko abivuga.

Avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumaze kubona ko iyo nzu igiye gusenyuka, bwamuhaye amabati bukuraho amategura yari asakaye iyo nzu ishaje.

Gusa, bumubwira ko imirimo yo gusakara ibareba, gusana inzu akazirwariza.

Uyu mubyeyi mu bukene butoroshye afite avuga ko batangiye gusakara iyo nzu mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2022, ariko kugeza ubu hakaba hashize amezi 5 arengaho iminsi mikeya inzu isakaye igice kimwe.

Yagize ati: “Icyo gihe basakara bari bambwiye ko imirimo itazatwara icyumweru,  none murabona ko igice kidasakaye kigiye kugwa kubera kunyagirwa.”

Mukakibibi Concessa kuri ubu arara mu kazu gashaje gato hamwe n’amatungo magufi

Uyu mukecuru avuga ko amaze kubona ko gusakara inzu yose byanze, yafashe  icyemezo cyo kwimukira mu kazu gato kararamo amatungo magufi, yemera kubanamo na yo kuko nta handi yagombaga gutura.

Mukakibibi atakambira ubuyobozi bw’Umurenge ko bwamufasha kugira ngo buramire ahasigaye hadasakaye  kuko haramitse hasenyutse  nta bundi bufasha ashobora kubona.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Nteziyaremye Germain wasaga naho adafite amakuru  ahagije y’uyu mukecuru, yabwiye UMUSEKE ko  imvura nyinshi irimo kugwa muri ibi bihe, yatumye imirimo bari batangiye yo kubakira inzu abatishoboye bayihagarika.

Gusa akavuga ko  atari azi ko uyu mukecuru yahawe isakaro ry’igice ridahwanye n’igisenge cyose cy’inzu ye.

Ati: “Tuzashaka akanya tumusure muri iyi minsi, cyakora  amabati tuyahabwa n’Akarere.”

Nteziyaremye avuga ko atarigera asura uwo mukecuru ariko akavuga ko azajyana n’abatekiniye kugira ngo barebe umubare w’amabati yacikanywe.

Unwaka ushize wa 2021 ubwo twakoreraga ubuvugizi Mukakibibi, Ubuyobozi bw’Umurenge icyo gihe bwari bwatwijeje ko  bugiye kumukodeshereza indi nzu, bukabona kumusanira iyo  atuyemo, ibi ntibyigeze bikorwa.

Mukakibibi ahabwa inkunga y’ingoboka y’ibihumbi 7 ku kwezi, amafaranga avuga ko  atakuramo ayo kurya no kwivuza kuko ahora mu Bitaro.

Igihe UMUSEKE wakoraga ubuvugizi wasanze inzu Mukakibibi Concessa yabagamo igiye kumugwaho

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga