Muhanga: Ushinzwe Imyitwarire mu kigo arashinjwa kunyereza Minerval y’abanyeshuri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abanyeshuri bimwe uburenganzira bwo gukora ibizami kandi barahaye Umukozi w'ikigo amafaranga y'Ishuri.
Abarenga 30 biga mu Ishuri ry’imyuga na Tekiniki mu Mujyi wa Muhanga(Muhanga Technical Center)  barashinja Umukozi ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri kubarira amafaranga y’ishuri.
Abanyeshuri bimwe uburenganzira bwo gukora ibizami kandi barahaye Umukozi w’ikigo amafaranga y’Ishuri.
Aba banyeshuri bavuga ko mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2022  bagarutse kwiga bitwaje amafaranga  y’ishuri n’andi bakoresha mu gihembwe,  banga kuyararana batinya ko ashobora kwibwa bayaha umukozi ushinzwe Imyitwarire mu kigo  Nyamuceceri Ildephonse.

Abo banyeshuri bavuga ko  byaje kuba ngombwa ibizami biri hafi yo gutangira Umucungamari agenda yinjira mu mashuri  asoma urutonde rw’abarangije kwishyura minerval yose, n’aba barishyuye igice kugira ngo ibizami bitangire nta mwenda buri wese asigayemo.

Sibomana Elie wiga mu mwaka wa 5 ishami rya Mekaniki avuga ko we na bagenzi be bahaye uyu mukozi amafaranga yose bari bafite akabashyira ku rupapuro ko bayamuhaye.

Sibomana yavuze ko  uyu mukozi abonye batangiye kwirukana abamuhaye amafaranga yahise atoroka.

Ati “Tubabajwe ni uko  birengagije ayo mafaranga twahaye umukozi wabo none baratubuza gukora ibizami ngo duhamagare ababyeyi bacu bongere bishyure minerval  inshuro ebyeri.”

Uyu munyeshuri yavuze ko ibyo bakoze  byo guha uyu mukozi amafaranga, bisanzwe bibaho muri iki kigo,  cyane ku banyeshuri baba bageze  ku ishuri mu masaha atinze Banki zafunze.

Musabyimana Denise wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubwubatsi, avuga ko  uko Umucungamari  yasomaga urutonde rw’abataratanga amafaranga y’Ishuri yabaga ari kumwe n’uyu mukozi ushinzwe Imyitwarire akamwemeza ko hari abayamuhaye batagomba kwirukanwa cyangwa ngo babuzwe uburenganzira bwo kuzakora ikizamini.

Ati “Aho atorokeye nibwo batangiye kutwishyuza amafaranga y’ishuri twarangije guha Nyamuceceri Ildephonse.”

Musabyimana yavuze ko hari abasohowe mu Ishuri ibizami bitangiye gukorwa  birengagije ayo makuru.

Umuvugizi wa MTC mu mategeko Dushimimana Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko  nta makuru ahagije bari bafite ajyanye nuko uyu mukozi yahawe amafaranga n’abanyeshuri  kuko byavuzwe amaze gutoroka.

- Advertisement -

Dushimimana avuga ko hari inyemezabwishyu mpimbano uyu Nyamuceceri  yahaye Umucungamari  ariko basuzumye basanga amafaranga aziriho atari ageze anyuzwa kuri  konti y’ikigo iri muri Banki.

Ati “Ntabwo twameza ko abo banyeshuri bose bahaye Nyamuceceri amafaranga, kuko hari bamwe bashobora kuba babeshya bamwitwaje kandi batarayatanze.”

Gusa uyu muvugizi avuga ko bagiye kwicarira iki kibazo babanje gukora igenzura ryimbitse cyane ko barangije gutanga ikirego  muri RIB ko uyu mukozi yatorotse kandi hari ibyo akekwaho.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert  avuga ko bagiye gukorana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Ishuri kugira ngo hatagira umwana ubirenganiramo ariko kandi hakarebwa  nuko ishuri ridahomba.

Yagize ati “Tugiye gushakisha ukuri tumenye impamvu  yaba yateye abo banyeshuri guha amafaranga uwo mukozi kandi basanzwe bayanyuza  muri Banki bashingiye kuri babyeyi bahabwa n’ikigo.”

Mugabo avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo uyu mukozi watorotse afatwe.

Ubuyobozi bw’Ishuri bwari bwatubwiye ko nta Munyeshuri bavutsa amahirwe yo gukora ikizami, ariko ubwo Itangazamakuru ryasohokaga, abanyeshuri benshi basakuzaga batera hejuru ko babujijwe gukora ibizami ndetse bategekwa gusubira iwabo ngo baze kuzana minerval.

Bamwe mu banyeshuri bashinjaga uyu mukozi kubarira minerval bavuga ko hari abagiye bamuha ibihumbi 100, abandi bakamuha ibihumbi 60frw abandi 30000.

Kuba Ubuyobozi bw’Ishuri bwabashije kubona inyemezabwishyu 3 mpimbano uyu mukozi yahaye Umucungamari  ari ikimenyetso kigaragaza ko Nyamuceceri Ildephonse yakiriye amafaranga menshi y’abanyeshuri.

Cyakora twagerageje kumuhamagara telefoni ye ngendanwa ntiyacamo.

Nyamuceceri Ildephonse  amaze ibyumweru 2 ataye akazi nkuko Ubuyobozi bw’Ikigo bwabitubwiye.

Zimwe mu nyemezabwishyu mpimbano Nyamuceceri Ildephonse yahaye Umucungamari abeshya ko yayagejeje kuri Banki
Umuvugizi wa MTC ,Dushimimana Emmanuel avuga ko nta genzura ryimbitse bari bakora rigaragaza amafaranga yahawe uyu mukozi 
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga