Abo banyeshuri bavuga ko byaje kuba ngombwa ibizami biri hafi yo gutangira Umucungamari agenda yinjira mu mashuri asoma urutonde rw’abarangije kwishyura minerval yose, n’aba barishyuye igice kugira ngo ibizami bitangire nta mwenda buri wese asigayemo.
Sibomana Elie wiga mu mwaka wa 5 ishami rya Mekaniki avuga ko we na bagenzi be bahaye uyu mukozi amafaranga yose bari bafite akabashyira ku rupapuro ko bayamuhaye.
Sibomana yavuze ko uyu mukozi abonye batangiye kwirukana abamuhaye amafaranga yahise atoroka.
Ati “Tubabajwe ni uko birengagije ayo mafaranga twahaye umukozi wabo none baratubuza gukora ibizami ngo duhamagare ababyeyi bacu bongere bishyure minerval inshuro ebyeri.”
Musabyimana Denise wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubwubatsi, avuga ko uko Umucungamari yasomaga urutonde rw’abataratanga amafaranga y’Ishuri yabaga ari kumwe n’uyu mukozi ushinzwe Imyitwarire akamwemeza ko hari abayamuhaye batagomba kwirukanwa cyangwa ngo babuzwe uburenganzira bwo kuzakora ikizamini.
Ati “Aho atorokeye nibwo batangiye kutwishyuza amafaranga y’ishuri twarangije guha Nyamuceceri Ildephonse.”
Musabyimana yavuze ko hari abasohowe mu Ishuri ibizami bitangiye gukorwa birengagije ayo makuru.
Umuvugizi wa MTC mu mategeko Dushimimana Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko nta makuru ahagije bari bafite ajyanye nuko uyu mukozi yahawe amafaranga n’abanyeshuri kuko byavuzwe amaze gutoroka.
- Advertisement -
Dushimimana avuga ko hari inyemezabwishyu mpimbano uyu Nyamuceceri yahaye Umucungamari ariko basuzumye basanga amafaranga aziriho atari ageze anyuzwa kuri konti y’ikigo iri muri Banki.
Ati “Ntabwo twameza ko abo banyeshuri bose bahaye Nyamuceceri amafaranga, kuko hari bamwe bashobora kuba babeshya bamwitwaje kandi batarayatanze.”
Gusa uyu muvugizi avuga ko bagiye kwicarira iki kibazo babanje gukora igenzura ryimbitse cyane ko barangije gutanga ikirego muri RIB ko uyu mukozi yatorotse kandi hari ibyo akekwaho.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko bagiye gukorana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Ishuri kugira ngo hatagira umwana ubirenganiramo ariko kandi hakarebwa nuko ishuri ridahomba.
Yagize ati “Tugiye gushakisha ukuri tumenye impamvu yaba yateye abo banyeshuri guha amafaranga uwo mukozi kandi basanzwe bayanyuza muri Banki bashingiye kuri babyeyi bahabwa n’ikigo.”
Mugabo avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo uyu mukozi watorotse afatwe.
Ubuyobozi bw’Ishuri bwari bwatubwiye ko nta Munyeshuri bavutsa amahirwe yo gukora ikizami, ariko ubwo Itangazamakuru ryasohokaga, abanyeshuri benshi basakuzaga batera hejuru ko babujijwe gukora ibizami ndetse bategekwa gusubira iwabo ngo baze kuzana minerval.
Bamwe mu banyeshuri bashinjaga uyu mukozi kubarira minerval bavuga ko hari abagiye bamuha ibihumbi 100, abandi bakamuha ibihumbi 60frw abandi 30000.
Kuba Ubuyobozi bw’Ishuri bwabashije kubona inyemezabwishyu 3 mpimbano uyu mukozi yahaye Umucungamari ari ikimenyetso kigaragaza ko Nyamuceceri Ildephonse yakiriye amafaranga menshi y’abanyeshuri.
Cyakora twagerageje kumuhamagara telefoni ye ngendanwa ntiyacamo.
Nyamuceceri Ildephonse amaze ibyumweru 2 ataye akazi nkuko Ubuyobozi bw’Ikigo bwabitubwiye.