Musanze: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi banyuzwe n’iterambere bari kugeraho

Bamwe mu Banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyo uyu muryango umaze kubagezaho mu iterambere ari byinshi kandi ko batazitesha ayo mahirwe no gusangiza abandi ibyo bagezeho.

Ibikorwa byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 35 ya RPF Inkotanyi bishimira ibyagezweho

Ibi babigarutseho mu birori byo kwizihiza ku rwego rw’utugari isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF-Inkotanyi umaze uvutse no kwishimira ibyagezweho banishimira gusangizaho bagenzi babo batishoboye.

Mu bikorwa byakozwe n’abo Banyamuryango, birimo kuremera abatishoboye, kuboroza amatungo arimo inka, ingurube, inkoko, ihene bagamije kubakura mu bukene no kurwanya imirire mibi no kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse bahabwa n’ibikoresho by’isuku, imyambaro, ibiryamirwa n’ibiribwa.

Abo banyamuryango bavuga ko bagendeye ku mutekano n’andi mahirwe aboneka aho batuye, bahisemo gukora bakiteza imbere kandi ko muri iryo terambere ryabo badashobora kwirengagiza abatishoboye.

Mukadariyo Providence wo mu Murenge wa Busogo, ni umwe muri bafite kompanyi ikora ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko mu gihe cyo hambere nta terambere bari bafite ndetse habagaho n’ihezwa mu mashuri byatumye acikiriza amashuri, akaza kuyasubiramo nyuma ubu akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Avuga ko agendeye kuri ayo mahirwe n’iterambere RPF-Inkotanyi yatanze, kuri ubu amaze kugira imodoka ze bwite n’abakozi akoresha na bo bagatunga imiryango yabo.

Yagize ati “Nize hano mu Byangabo mu mashuri y’ibiti, nageze mu mwaka wa munani ndataha kuko icyo gihe higaga umuntu wo mu bayobozi cyangwa undi uzwi, nta terambere twari dufite, ariko aho RPF-Inkotanyi itubohoreje murabona amashuri ni yose, abana bariga badahejwe, dufite kaminuza, imihanda irahari, umutekano urahari ndetse n’isoko rigezweho.”

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bemeza ko mu myaka imaze ku butegetsi bageze kuri byinshi

Akomeza agira ati “Kubera ayo mahirwe yose nasubiyeyo mu ishuri ndiga ndangiza kaminuza ubu ndikorera mfite kampani yanjye, mfite imodoka zanjye n’abakozi nkoresha na bo bagatunga imiryango yabo. Ibyo byose ni ibyiza RPF-Inkotanyi yatugejejeho natwe turatinyuka nk’abakora iterambere turirimo kandi tuzakomeza kubisigasira.”

Nkurunziza Pierre ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nawe yagize ati “Turishimye cyane kubera ibikorwa RPF-Inkotanyi yatugejejeho birimo umutekano n’Iterambere.

- Advertisement -

Natwe byaduhaye amahirwe yo gukora tukunguka ndetse n’abakuze dukoresha biteje imbere batanga mituweri na ejo heza ndetse bakizigamira no mu bimina, ibyo byose ni politiki nziza ituma bigerwaho kandi tuzakomeza gufasha abatishoboye.”

Muhawenimana Xaveline ni umwe mu baturage bafashijwe na RPF-Inkotanyi ahabwa ihene, avuga ko kuba yorojwe ityo tungo rigufi agiye kuryorora neza kugeza ageze ku bushobozi bwo kwigurira inka kandi ko azaharanira kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Iterambere ni urugendo kandi aba bana banjye bamfashije kujyamo neza. Nabagaho ntagira agatungo, ariko ubu iyi hene ngiye kuyorora neza agafumbire izampa njye nkafumbiza cyane cyane imboga, zere neza tuzirye izindi tuzigurishe tubonemo amafaranga yo gukora ibindi, kandi niyororoka niteguye kuzagura inka nanjye ntere imbere.”

Umuyobozi w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 35 uwo muryango ubayeho bazakomeza gukora ibikorwa biteza imbere abaturage bashingiye ku mahirwe ako Karere gafite arimo n’ayishoramari ryungura abarikora.

Ati “Dufite byinshi twagezeho mu iterambere ariko dufite n’ibindi byinshi twifuza kugeraho birimo giteza imbere imibereho myiza y’umuturage. Tuzakomeza gukorera hamwe no kungurana inama zigamije kubaka Igihugu.

Dufite amahirwe menshi muri Musanze ndetse turarikira n’abashoramari kuyabyaza umusaruro, harimo ubuhinzi, ubukerarugendo aho abantu bakubaka ibyumba binini byakira inama n’abatugana ndetse n’ibindi byinshi kugira ngo iri terambere turijyanemo ntawe usigaye.”

Bimwe mu bikorwa byakozwe n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze muri uyu mwaka bizihizamo Isabukuru y’imyaka 35 birimo koroza urubyiruko ingurube 17, gutanga imifuka 200 ya sima yo kubakira abatishoboye, kuboroza amatungo magufi arimo ihene n’inkoko ndetse n’imiryango yabanaga mu makimbirane yaregerewe iraganizwa imwe itera intambwe irayareka ndetse isezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko kwizihiza Isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’igihugu bizaba ku wa 24 z’uku kwezi ahazaba hishimirea ibyagezweho ndetse hanarebwa ibyifuzwa kugerwaho.

BAZATSINDA Jean Claude / UMUSEKE.RW i Musanze