Musanze: Birakekwa ko yatorokanye miliyoni 17Frw y’ikimina yayoboraga

Umugabo witwa Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze  mu Karere ka Musanze arakekwaho gutorokana amafaranga arenga miliyoni 17Frw y’abaturage barenga 300 bari bamaze umwaka wose bizigamira mu kimina.

Abaturage baratabaza ngo uyu wabatwariye amafaranga afatwe

Inkuru y’itoroka ry’uyu mugabo yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukuboza, 2022 ubwo abaturage bagera kuri 350 biyambazaga ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabagarura, bavuga ko uwari Perezida w’ikimina cyabo Twizerimana Innocent yatorokanye amafaranga yabo arenga miliyoni 17Frw.

Iyo tariki ni yo bari bahawe ngo baze kugabaniraho {Kurasa ku ntego}, ariko basanga adahari, ndetse n’agasanduku n’igitabo bandikwamo byose barabibura.

Twizerimana Innocent wayoboraga icyo kimina kuva muri 2014 kugeza uyu mwaka. Ni na we wabikaga ayo mafaranga, byagera mu mpera z’umwaka abanyamuryango bagahura, bakagabana ayo bagejejemo yabaga yarabitswe kuri konti ye bwite, ndetse bagatangira bundi bushya.

Kuri iyi nshuro si ko byagenze kuko baje kugabana basanga adahari, yakuye telefoni ye igendanwa ku murongo, baramutegereza kugeza bugorobye, ari nabwo biyambazaga ubuyobozi bw’akagari ndetse bihutira no kubimenyesha Ubugenzacyaha, RIB, Ishami rya Cyuve basaba ubufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, yemeje aya makuru, agira inama abaturage bishyira hamwe bagakora ibimina kujya bashyiraho inzego, n’uburyo bunoze bw’imicungire y’amafaranga yabo.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage ni uko iki kibazo cyababera isomo. Mbere yo kubaka ikimina bagashyiraho inzego zikiyobora, kandi bagashyiraho imicungire n’imibikurize y’amafaranga inoze, cyane ko byagaragaye ko uwatwaye ayo mafaranga yaveriswaga (yashyirwaga) kuri konti ye bwite.”

Kuri ubu Twizerimana Innocent bikekwa ko yatorokanye amafaranga arenga miliyoni 17Frw  y’ikimina cy’abaturage yari abereye Perezida, aracyashakishwa kuko atari yaboneka ndetse na telefoni ye igendanwa ikaba idacamo.

Icyo kimina kigizwe n’abanyamiryango barenga 350 aho buri mugabane shingiro washingiraga ku bushobozi bwa buri munyamuryango, ariko hakaba harimo n’abakotezaga kuva ku bihumbi bitanu (Frw 5000) kugeza kuri Frw 20,000 buri cyumweru.

- Advertisement -

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude