Musanze: Padiri ushinja Kiliziya uburyarya n’ubwirasi, yahisemo kwegura

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yanditse ibaruwa imenyesha Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana ko asezere ku mirimo ye yo gukomeza kuba Umupadiri.

Padiri Niwemushumba Phocas ngo amaze igihe asesengura asanga adakwiye kuguma ari Padiri

Mu ibaruwa uwo Padiri Niwemushumba Phocas wari umuze imyaka 15 aragiye intama za Kiliziya Gatolika, yanditse ku wa 6 Ukuboza 2022, yamenyesheje Musenyeri Harolimana ko yafashe umwanzuro wo kudakomeza iyo mirimo.

Yagize ati “Nyiricyubahiro Musenyeri, mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha umwanzuro wanjye. Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo.

Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Muri iyi baruwa kandi Padiri Niwemushumba yifashishije imirongo myinshi yo muri Bibiliya, hari aho yifashishije amagambo aboneka muri Matayo 5, 20.

Agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Uyu mupadiri yakomeje avuga ko agiye mu buzima bubohotse.

Padiri Niwemushumba asanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe tariki ya 6 Ukuboza, 2022.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

- Advertisement -