Ngororero: Grenade yaturikanye abana babiri

Igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Grenade’ cyishe umwana w’imyaka 10 y’amavuko, gikomeretsa bikomeye undi mwana mugenzi we bari kumwe.

Igisasu cya grenade

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero  mu Karere ka Ngororero,  Mugisha Daniel yabwiye UMUSEKE ko Grenade yishe umwana witwa Mugisha Tito, ikomeretsa mugenzi we witwa Niyonkuru Thomas.

Igisasu cyarutitse ku wa Kane taliki ya 15/12/2022.

Gitifu Mugisha Daniel avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Gaseke, mu Murenge wa Ngororero.

Kugeza ubu ngo ntibaramenya aho iyo grenade abana bayikuye, gusa Gitifu avuga ko amakuru bahawe ari uko ikimara guturika yishe umwana witwa Mugisha Tito.

Yagize ati: “Niyonkuru Thomas wakomeretse yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Muhororo, abaganga baza kumuha transfert n’imbangukiragutabara ajyanwa i Kabgayi.”

Mugisha Daniel  uyobora Umurenge wa Ngororero,  avuga ko uyu munsi aribwo uriya mwana ashyingurwa.

Mugisha Tito yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, naho Niyonkuru Thomas yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.

- Advertisement -