Ntawatekana ubuvuzi bw’ibanze butagera kuri bose- Kagame

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Perezida Paul Kagame yasabye ubufatanye mu kurandura imbasa muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko abatuye umugabane w’Afurika ntawaba atekanye mu gihe cyose serivise z’ubuvuzi bw’ibanze zitagera kuri bose harimo no gukingirwa.

Perezida Paul Kagame yasabye ubufatanye mu kurandura imbasa muri Afurika

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku ikingira no gushya imbasa muri Afurika iri kubera i Dakar muri Senegal, aho yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagararaje ko ubuzima ari uburenganzira kugeza igihe muri Afurika buri umwe azaba agerwaho na serivise z’ubuvuzi bw’ibanze nko gukingirwa, kuko bitabaye ibyo ntawaba atekanye, asaba ubufatanye mu kurandura imbasa.

Ati “Ubuzima ni uburenganzira, kugeza igihe ubwo buri wese muri Afurika azaba yishimira kugera ku buvuzi bw’ibanze, harimo nka serivise zo gukingirwa, nta n’umwe waba atekanye. Dufite uburyo kandi tuzi uko bimeze, mureke dukorere hamwe, ndetse twongere umuhate wacu mu kurandura burundu imbasa.”

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye intambwe yari imaze guterwa muri Afurika mu gukingira abana no kurwanya imbasa yo mu bwoko bwa “Wild polio” isubira inyuma, asaba abantu gufatana urunana no gutahiriza umugozi umwe nk’uko byashyizwemo imbaraga mu masezerano ya Addis Ababa mu rwego rwo kurandura n’ubundi bwoko bw’imbasa muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Isi igifite icyuho cya miliyari 2.2 z’amadorali, mu rugendo rwo kurandura indwara y’imbasa nubwo hamaze kuboneka miliyari 2.6 z’amadorali y’Amerika, ashimangira ko Afurika izabifashwamo no gukorera inkingo kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Kubaka ubushobozi bwo gukorera inkingo muri Afurika ni ingenzi ku mutekano w’ubuzima kuri uyu mugabane wacu. Binyuze mu bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ku gukorera inkingo muri Afurika, hari intambwe nziza imaze guterwa mu bihugu binyuranye nka Senegal, u Rwanda n’Afurika y’Epfo.”

Perezida Kagame akaba yashimiye abafatanyabikorwa b’Afurika muri urugendo barimo Ubumwe bw’Ubulayi, Bill and Melinda Gates Foundation, Gavi, UNICEF n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS.

Itangizwa ry’Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti, yashimangiye ko ari ukugirango barusheho kuzamura urwego rwo kugenzura ubuzirane bw’ibikoresho byo kwa muganga n’imiti bikorewe muri Afurika.

- Advertisement -

Ubwitabire mu gukingiza abana mu Rwanda indwara zinyuranye harimo n’imbasa buri hejuru ya 90%, aho intego ari ukugera ku 100%.

Umurwayi w’imbasa aheruka kugaragara mu Rwanda mu 1993, aho hashize imya 29 atagaragara, imbasa ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu bafite munsi y’imyaka 15, aho uwayirwaye imugiraho ingaruka zinyuranye zirimo no kuba yamusigira ubumuga bw’ingingo.

Muri uyu mwaka wa 2022, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo ifite abarwayi benshi b’imbasa bagera ku 154, naho Mozambique hamaze kuboneka abarwayi barindwi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW