Ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bugiye gushyikiriza igihugu cya Tanzania inka 11 zari zibweyo, zikaza gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda mu murenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare.
Izi nka zibwe muri Tanzania ku wa 3 Ukuboza 2022, ziza gufatirwa mu Murenge wa Rwimiyaga bukeye bwaho ku makuru yari atanzwe n’abaturage, aho habanje gukeka ko ari uwari utuye muri iki gihugu wambukanye inka ze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga izi nka zafatiwemo, Anthony Bagabo yabwiye UMUSEKE ko izi nka 11 zibwe n’Abanyarwanda bakoranye n’umuntu wabaga muri Tanzania.
Yagize ati “Izi nka 11 zibwe Tanzania ku itariki 3 tuzifata kuri 4 Ukuboza, 2022 mu murenge wa Rwimiyaga zimaze kwambuka Akagera katugabanya n’abaturanyi, twazifashe tuzi ko ari inka abantu batuye hakurya bashobora kuba bambukije, ariko nyuma dukurikiranye tuza gusanga zari zibwe.”
Yakomeje agira ati “Hari umuntu wabaga muri Tanzania ari na we wari wibye izo nka, hanyuma akorana n’Abanyarwanda bajyayo bazirongora bazizana.”
Abantu batatu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB bakurikiranyweho ubujura bw’izi nka.
Anthony Bagabo akaba yasabye abaturage gukomeza kubana neza n’abaturanyi, kandi bakazirikana ko ari icyasha kuba umuntu yakambuka akajya kwiba mu baturanyi, ibintu bakwiye gucikaho.
Ati “Icyo dusaba abaturage ni uko dukomeza kugira imibanire myiza n’abaturanyi, ni ibintu bibi kuba umuntu yava mu gihugu kimwe akajya kwiba mu kindi, cyane cyane igihugu nk’iki cy’inshuti tubanye neza.”
Yavuze ko bakwiye kwirinda ibi bikorwa nubwo kenshi usanga harabayemo ubufatanye n’abantu batuye hakurya muri Tanzania.
- Advertisement -
Ati “Icyo tutakwifuza ni uko hari icyaha cyakorwa, umuntu yiba mu gihugu kimwe azana mu kindi.”
Igikorwa cyo gushyikiriza izi inka ubuyobozi bwa Tanzania giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022, aho izinka zigomba kuba zagejejwe ku mupaka wa Rusumo ku saha ya saa cyenda z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Anthony Bagabo akaba ashyikiriza izi nka ubuyobozi bwa Tanzania, ari kumwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ingabo, polisi na DASSO n’ubuyobozi bwo ku mupaka.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW