Nyanza: Umuganga akurikiranyweho gusambanya umwana

Umuganga usanzwe ukora mu bitaro bya Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana


Hashize icyumweru kirenga umuganga wo ku bitaro bya Nyanza atawe muri yombi ku nshuro ya kabiri akekwaho gusambanya umwana.

Mu kwezi kwa cumi umuganga usanzwe ukora muri laboratoire mu bitaro bya Nyanza yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rumukurikiranyeho gusambanya umwana w’imyaka 16.

Kiriya gihe RIB yamutaye muri yombi mugukora iperereza biba ngombwa ko uriya muganga arekurwa ahita anasubira mu kazi.

Bikekwa ko kiriya cyaha cyaba cyarabereye mu bitaro bya Nyanza ubwo uriya mwana yaragiye gufatwa ibizamini n’uriya muganga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya muganga yongeye gutabwa muri yombi amaze icyumweru kirenga afunzwe.

Intandaro yo gutabwa muri yombi kuri uriya muganga kandi yari yararekuwe by’agateganyo byaturutse ko bagiye gupima ibizamini muri laboratoire biza bigaragaza ko uriya mwana ashobora kuba yarasambanyijwe koko ahita atabwa muri yombi n’ubushinjacyaha bikaba bitegerejwe ko uriya muganga agomba kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

UMUSEKE wabajije umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza Supertendent Dr Samuel NKUNDIBIZA iby’uriya mukozi ayoboye ntiyagira byinshi avuga kuri iki kibazo

Ati”Ikiriho byo ntari mu kazi ibindi byo simbizi”

- Advertisement -

Uriya mukozi warusanzwe akora mw’isuzumiro hari amakuru ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Théogène NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW i Nyanza