Nyiramandwa wari inshuti na Perezida Kagame yitabye Imana

Umukecuru Nyiramandwa Rachel wakundaga cyane Perezida Kagame yitabye Imana ku myaka 110 nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Nyiramandwa yari inshuti cyane na Perezida Kagame yitabye Imana

Nyakwigendera Nyiramandwa Rachel yari atuye  mu kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri yabwiye UMUSEKE ko mukecuru Nyiramandwa Rachel yitabye Imana mu masaha ya saa saba z’igicuku

Yagize ati”Mukecuru Nyiramandwa yaramaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Huye(CHUB) yitabye Imana azize uburwayi”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yari arwajwe n’umukobwa we nawe ugaragara nk’ukuze.

Nyakwigendera Nyiramandwa  yagiye agaragara mu bihe bitandukanye ari kumwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri aka karere ka Nyamagabe,.

Umukuru w’Igihugu  kandi aheruka kugirira uruzinduko muri aka karere yamusuye mu rugo rwe baraganira. Perezida Kagame akaba yaramwubakiye inzu anamuha inka.

Mukecuru Nyiramandwa yapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi 1994 ari naho yaburiye bamwe mu bana be n’abandi bagize umuryango we.

Théogène NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW  i Nyamagabe

- Advertisement -