Nyirasafari Esparance ni we ugiye kuba ari Perezida wa Sena by’agateganyo

Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yemeje ubwegure bwa Dr. Iyamuremye Augustin weguye ku mwanya wo kuba Perezida wa Sena kubera uburwayi.

Nirasafari Esperance uri iburyo bwa Dr Iyamuremye Augustin ni we wahise agirwa Perezida wa Sena

Dr. Iyamuremye yatangaje ko yeguye kuko arwaye indwara itandura, ariko ntabwo yatangaje iyo ayari yo.

Senateri Nyirasafari Esperance wari Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyane n’amategeko ni we ugiye kuyobora Sena by’agateganyo.

Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 09 Ukuboza 2022, yemeje ko Dr. Iyamuremye Augustin atakiri Perezida wayo ndetse yeguye no ku nshingano z’Ubusenateri.

Mu itangazo ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena rivuga ko Dr Iyamuremye yabwiye inteko rusange ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.

Itangazo rigira riti “Dr. Iyamuremye Augustin yatangarije Inteko Rusange ya Sena ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena n’umurimo w’ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi.”

Abasenateri bose bari bitabiriye iyi nteko rusange batoye “Yego” bemeza ko ko Dr Iyamuremye avuye burundu muri Sena y’u Rwanda.

Ku wa Kane bitunguranye nibwo Dr. Iyamuremye Augustin yanditse ibaruwa yo kwegura.

Perezida wa Sena y’uRwanda yeguye

- Advertisement -

Dr Iyamuremye uri hagati yavuze ko yeguye kubera uburwayi

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW